Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri i Riyadh muri Arabie Saoudite,, kuri iki cyumweru ,yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia.

Minisitiri Anwar Ibrahim,ni umwe   mu bayobozi bitabiriye inama mpuzamahanga ku by’ubukungu, iri kwibanda ku mikoranire ihuriweho, ndetse n’iterambere ry’urwego rw’ingufu.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bivuga ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Anwar Ibrahim, bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura ubutwererane hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’izindi.

Byagize biti “ Perezida kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia, Anwar Ibrahim, bagirana ibiganiro by’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Malaysia mu nzego zirimo ikoranabuhanga, uburezi, ubucuruzi n’izindi.”

U Rwanda na Malaysia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye mu nzego zitandukanye, zirimo ikoranabuhanga, uburezi n’ibindi .

UMUSEKE.RW