Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Jenoside: Imibiri y’abiciwe mu isambu ya Kiliziya ya Mibilizi igeze ku 1213
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Jenoside: Imibiri y’abiciwe mu isambu ya Kiliziya ya Mibilizi igeze ku 1213

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN 16/05/2023 3:14
Ibikorwa byo gushakisha ko haba hari indi mibiri itaraboneka birakomeje (Archives)

Rusizi: Mu Murenge wa Gashonga hakomeje gushakishwa imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, muri Mata 1994 ikomeje kuboneka mu ngengero za Paruwasi ya Mibilizi, kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.

Ibikorwa byo gushakisha ko haba hari indi mibiri itaraboneka birakomeje (Archives)

Iki gikorwa cyatangiye tariki 23 Werurwe, 2023 ubu aho kigeze hamaze kuboneka imibiri 1,213.

Hari hafashwe icyemezo ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu cyubahiro tariki 27 Gicurasi, 2023 bikabanzirizwa n’ijoro ryo Kwibuka tariki 26 Gicurasi, 2023.

Gusa, itangazo rishya rya IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, rivuga ko tariki ya 03 Kamena, 2023  ari bwo imibiri yabonetse hazabaho umuhango wo kuyishyingura mu cyubahiro, mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’i Mibilizi.

Utamuriza Vestine uhagariye IBUKA mu Karere ka Rusizi, yatangarije UMUSEKE ko igikorwa cyo gushakisha indi mibiri gikomeje ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Itariki yo gushyingura mu cyubahiro imibiri imaze kuboneka ko yahinduwe, hakemezwa ko uwo muhango uzaba ku itariki ya 03 Kamena, 2023.

Ati “Itariki yarahindutse ku mpamvu za Minisitiriri wa  Minubumwe kugira ngo azabe ahari.”

Gushakisha imibiri birabera mu Mudugudu wa Mibilizi, Akagari ka Karemereye, mu Murenge wa Gashonga, mu Karere ka Rusizi.

Mu rwibutso rwa Mibirizi hasanzwe hashyinguyemo imibiri 13,082 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994, yavanywe mu bice bitandukanye aho biciwe.

- Advertisement -

Muhire Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi.

You Might Also Like

AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports

Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw

Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira

Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda

U Rwanda rwatangije imishinga yitezweho kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara

MUHIRE DONATIEN 16/05/2023 3:14 16/05/2023 3:14
Share
Inkuru ibanza Umuryango wa All Gospel Today wasuye urwibutso rwa Gisozi -AMAFOTO
Inkuru ikurikira INGINGO Z’INGENZI ZA SIBOMANA David USABA GUHINDUZA AMAZINA
- Advertisement -

Amakuru aheruka

AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports
Imikino Inkuru Nyamukuru
Nyamasheke: Barishimira ibikorwa begerejwe bifite agaciro karenga Miliyoni 203frw
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubukungu
Gen Bunyoni yakatiwe gufungwa burundu ahita atangaza ko azajurira
Amahanga Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Gorillas-Games yatangiye gutera inkunga Shampiyona y’u Rwanda
Imikino Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

AS Kigali yahagaritse umuvuduko wa Rayon Sports
10/12/2023 12:06

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?