Umenya harimo n’umuvumo! Kiyovu yatsindiwe i Nyagatare

Ikipe ya Sunrise FC yatsindiye Kiyovu Sports kuri Stade i Golgota y’i Nyagatare, igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 29.

Kiyovu Sports yatsindiwe i Nyagatare bituma itakaza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona

Ni umukino witabiriwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports benshi kuko imodoka zitwara abagenzi (public buses) zaturutse i Kigali, zirenga 11 hakiyongeraho n’iz’abantu ku giti cyabo zari zaherekeye iyi kipe.

Saa cyenda zirengaho iminota itanu, ni bwo Songayingabo Patrick yahushye mu ifirimbi atangiza uyu mukino wari usobanuye byinshi ku ruhare rw’Urucaca ruri gushaka igikombe cya shampiyona.

Ku ruhande rwa Kiyovu Sports, bari bakoze impinduka kuko Nshimirimana Ismaël Pichu yabanje ku ntebe y’abasimbura, umwanya we ufatwa na Iradukunda Bertrand utarakinnye umukino uheruka iyi kipe yasezerewemo na APR FC muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Umukino watangiye harimo kubanza gucungana ku mpande zombi, ariko Urucaca rukanyuzamo rugahererekanya neza ariko ba nyugariro ba Sunrise FC bari beza.

Ku munota wa 13, Kiyovu yahushije uburyo bw’igitego ku mupira mwiza Bertrand yari ahawe na Muhozi ariko umupira awutera inyoni.

Niyibizi Vedaste wa Sunrise ukina mu busatirizi, nawe yagerageje kugora ba myugariro ba Kiyovu ariko abamufasha ntibamubanira.

Igice cya Mbere cyarangiye nta kipe n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi.

Igice cya Kabiri cyatangiye n’ubundi amakipe yombi acunganga, ariko Sunrise FC ikanyuzamo igaterera kure.

- Advertisement -

Ibintu byabaye kuri Kiyovu Sports ku munota wa 70, ubwo Yafesi Mubiru yabonerega Sunrise FC igitego ku mupira yatereye kure maze Kimenyi Yves ayoberwa uko bigenze.

Ikipe yo ku Mumena yahise ijya ku gitutu kuko yasabwaga kubona byibura igitego cyo kwishyura ikanashaka intsinzi.

Ab’i Nyagatare bahise batangira kugarira ariko bibaviramo gukorera Abedi ikosa ryanavuyemo penaliti ku munota wa 74.

Rutahizamu Erisa Ssekisambu yahise ayisaba Bigirimana Abedi usanzwe azitera muri Kiyovu ariko arayamurura.

Urucaca rwahise rukora impinduka, rukuramo Iradukunda Bertrand na Benedata Janvier basimburwa na Mugenzi Bienvenu na Nshimirimana Ismaël Pichu.

Izi mpinduka ntacyo zatanze kuko ikipe y’i Nyagatare yakomeje gucunga iki gitego kugeza iminota 90 irangiye ibonye intsinzi ku gitego 1-0.

Ibi byatumye Kiyovu itakaza umwanya wa Mbere kuko yagumanye amanota 63 inganya na APR FC yitsindiye Rwamagana City ibitego 4-1 ariko izi zombi zigatandukanywa n’ibitego.

Indi mikino yabaye:

APR FC 4-1 Rwamagana City

Etincelles FC 3-2 Bugesera FC

AS Kigali 0-2 Rutsiro FC

Rayon Sports 2-0 Marine FC

Espoir FC 0-1 Musanze FC

Gorilla FC 0-0 Mukura VS

Gasogi United 2-2 Police FC

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Sunrise FC XI: Mfashingabo Didier, Nzabonimpa Prosper, Shyaka Clever, Kevin Mico Ndoli, Mwizerwa Elysa, Nyamurangwa Moses, Ssebaduka Djuma, Niyibizi Vesaste, Twagirimana Innocent, Wanji Pius, Samson Babuwa.

Kiyovu Sports XI: Kimenyi Yves, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Iracyadukunda Eric, Serumogo Ally, Benedata Janvier, Mugiraneza Frodouard, Bigirimana Abedi, Muhozi Fred, Iradukunda Bertrand, Erisa Ssekisambu.

Bigirimana Abedi ntacyo atakoze ariko umunsi wababereye mubi

UMUSEKE.RW