Musanze yisubije igikombe cya shampiyona ya Boccia

Ikipe ihagarariye Akarere ka Musanze ikina shampiyona y’Abafite Ubumuga mu mukino wa Boccia, yegukanye igikombe cya 2023.

Ikipe ya Musanze yisubije igikombe yari ibitse

Shampiyona y’uyu mwaka yari yitabiriwe n’amakipe umunani mu Turere 30 tugize Igihugu cy’u Rwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa yine z’amanywa mu Karere ka Bugesera, habereye imikino isoza umwaka w’imikino 2023.

Ikipe yari ihagarariye Akarere ka Musanze, yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda imikino ibiri muri itatu yakinnye. Yacyegukanye ku manota 14. Yari inshuro ya Kabiri yikurikiranya, nyuma yo kucyegukana umwaka ushize.

Ngororero yaje ku mwanya wa Kabiri n’amanota 13, Gakenke iza ku mwanya wa Gatatu mu gihe Rutsiro yaje ku mwanya wa Kane.

Ikipe ya mbere yahembwe igikombe ndetse ihabwa ibikoresho birimo imyambaro yo gukinisha. Gusa enye zose zaje imbere zahawe ibihembo birimo imyambaro.

Ubuyobozi bw’uyu mukino mu Rwanda, buvuga ko icyo kwishimira cya Mbere ari ukubona abawukina bishimye kuko ari kimwe mu bigamijwe.

Yakomeje avuga ko aho gukomeza gushyira imbaraga, ari ukongera amakipe yitabira kuko n’ubwo hari intambwe yatewe ariko nanone amakipe akiri make.

Umubikira witwa Delphine utoza ikipe ya Ngororero, yavuze ko n’ubwo gutoza aba bana biba bitoroshye ariko bibafasha kuva mu bwigunge bakumva ko bashyigikiwe.

- Advertisement -

Uko imikino isoza umwaka w’imikino, yagenze:

Gakenke 1-6 Rutsiro
Musanze 5 -1 Rutsiro
Ngororero 2-7 Gakenke
Musanze 6-5 Ngororero
Gakenke 4-3 Musanze
Rutsiro 2-6 Ngororero

Ababikira baba hafi y’aba bana bakina Boccia
Abakina uyu mukino baba bicaye
Imikino ya nyuma yabereye mu Karere ka Bugesera
Bamwenyuraga
Guhemba aba bana bituma bibuka ko ari abanyembaraga
Inzego zitandukanye zahembye amakipe yitwaye neza
Amakipe ane ya Mbere yahembwe

UMUSEKE.RW