Sudani : Imirwano yongeye guca ibintu 

Impande zihanganye mu ntambara ibera muri Sudani zirashinjanya kwica amasezerano yo guhagarika intambara ari nako abaturage bakomeza  kuhasiga ubuzima.

Imirwano yongeye kubura nyuma y’agahenge kari katanzwe

Ayo masezerano yagombaga kurangira kuri iki cyumweru cyibaye icya gatatu hatangiye ubu bushyamirane bushobora gutera intambara y’igihugu cyose ndetse n’isi yose muri rusange.

Hashize ibyumweru bibiri ingabo za leta ya Sudani ziyobowe na General Abdul Fattah al-Burhan n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uyobowe na General Mohamed Hamdan Dagalo. , bigometse kuri reta batangiye intambara yo kurwanira ubutegetsi muri icyo gihugu.

Amasezerano yo guhagarika intambara by’agateganyo yarangiye kuri iki cyumweru saa ine za nijoro ku isaaha yo muri Sudani, imirwano yongera kubura.

Abantu babarirwa muri 500 bamaze kugwa muri iyi ntambara, ababarirwa mu bihumbi bayikomerekeyemo mu gihe impande zombi zirimo kurwanira ubutegetsi.

Ni mugihe igisirikare cya Sudan cyatangaje ko cyashwanyaguje imodoka z’intambara z’umutwe wa Rapid Support Forces urwanya leta.

Uwo mutwe ukaba washinje leta kuwuteraho ibitero ikoresheje indege z’intambara n’ibisasu bya rutura biremereye mu karere umurwa mukuru wa Khartoum uherereyemo.

Abaturage nabo bakomeje guhungishirizwa mu bihugu bitandukanye.

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW

- Advertisement -