Tennis: Ibihugu bitanu byahamagaye abazifashishwa muri Billie Jean King Cup

Mu irushanwa rya Tennis ribura iminsi itanu gusa ngo rikinirwe mu Rwanda, Ibihugu bitanu birimo n’u Rwanda, byamaze gutangaza abakinnyi bizifashisha.

Ibihugu bikomeje gutangaza abakinnyi bazifashishwa mu Irushanwa rya Billie Jean King Cup

Guhera ku wa Mbere tariki 5-10 Kamena 2023, mu Rwanda hazaba hari kubera irushanwa rya Tennis ryitwa ‘Billie Jean King Cup’ ry’abagore rizaba rihuza Ibihugu 11 bizakinira ku bibuga bya IPRC-Kigali.

Bisonuye ko habura iminsi itanu gusa ngo iri rushanwa rikinwe. Ibihugu bine birimo u Rwanda byamaze gutangaza abakinnyi bizifashisha. Buri Gihugu cyatangaje abakinnyi batanu kizazana guhangana.

U Rwanda ruzaba ruri mu rugo, ruzifashisha: Tuyishime Sonia, Mutuyimana Chantal, Ndahunga Gisubizo Grâce, Tuyisenge Olive na Umumararungu Gisèle. Cameroun yo izifashisha: Linda Claire Eloundou Nga, Venus Mirande Ngone Hangal, Manuela Peguy Eloundou Nga, Patricia Wamba na Marion Karine Job.

Angola yatangaje ko izifashisha: Mariana Costa, Mariam Tukuca, Biurca Bento na Martins Gabriela. Éthiopie yo izakoresha Selamawit Ayele Bedada, Sara Kasahun Kassim, Eden Zewdie, Mekedes Shumet na Hidet Tebekew.

Abakinnyi batandatu Lesotho izifashisha barimo Kamohelo Khabele, Munyama Maisa, Kekeletso Moseme, Seapei Senatla, Ntsoaki Mokhele na Thook Makoae.

Ibihugu 11 bizitabira iri rushanwa, ni: Angola, Cameroun, Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Éthiopie, Lesotho, Madagascar, Mozambique, Rwanda, Tanzania na Sénégal.

Lesotho izifashisha abakinnyi batandatu
Abakinnyi Éthiopie izifashisha
Mutuyimana Chantal na Umumararungu Gisèle bari mu bo u Rwanda ruzifashisha
Cameroun yerekanye abo izifashisha
Angola yagaragaje abakinnyi izifashisha

UMUSEKE.RW