Ubuyobozi bwa Rayon bwasabye amaboko abihebeye ikipe

Mbere yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumije inama nyunguranabiterekezo izahuza abahagarariye abandi bafana b’iyi kipe mu Gihugu hose.

Abafana ba Rayon barasabwa guha amaboko ikipe bihebeye

Mu gihe habura igihe gito ngo hasozwe umwaka w’imikino 2022/2023, ikipe ya Rayon Sports iteze amakiriro mu kuba yazegukana igikombe cy’Amahoro izaba ihanganiye na APR FC.

Mu gutegura neza umukino uzahuza iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda n’ikipe y’Ingabo, Rtd Uwayezu Jean Fidèle yatumiye abakunzi ba Rayon kugira ngo bahuze imbaraga zitegura uyu mukino ubakomereye.

Ni mu ibaruwa uyu muyobozi yashyizeho umukono ku wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2023.

Ati “Mu rwego rwo kwitegura neza umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro dufitanye n’ikipe ya APR FC tariki 03/06/2023 kuri Stade yahuye, Ubuyobozi bw’Umuryango wa Rayon Sports bubatumiye mu nama nyunguranabiterekezo izaba ku wa Gatandatu tariki 20/05/2023 Saa yine z’amanywa izabera ku Biro Bikuru by’Umuryango wa Rayon Sports biherereye ku Kimihurura.”

Muri iyi baruwa, basoje bavuga ko mu cyitonderwa harimo ko buri Fanclub izahagararirwa na Perezida wa yo cyangwa Visi Perezida, bataboneka bombi bakazohereza Umunyamabanga Mukuru.

Muri shampiyona, ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 55 mu mikino 28 imaze gukinwa.

Ubutumire bwagenewe abakunzi ba Rayon Sports

UMUSEKE.RW