Umuhanzi Sintex afunganywe n’undi w’ i Burundi

KUBWIMANA Bona KUBWIMANA Bona
Sintex afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge

Umuhanzi Mazimpaka Arnold uzwi nka Sintex mu muziki amaze iminsi afunzwe hamwe n’undi muhanzi wo mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi Navy Amaro bazira gukoresha ibiyobyabwenge.

Sintex afunzwe azira gukoresha ibiyobyabwenge

Si aba gusa kuko n’abandi bafunzwe bazira iki cyaha harimo umukinnyi wo mu ikipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ya Gorilla witwa Mukunzi Vivens hamwe n’umugore witwa Valentine Uwambajimana we basanganywe udupfunyika tw’urumogi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko bariya bantu bafashwe hagati y’italiki 3 na 5 Gicurasi 2023.

Umuhanzi Sintex baramupimye mu maraso basanga harimo igipimo cyo hejuru cy’urumogi hamwe na Mukunzi ukinira Gorilla FC.

Sintex naramuka ahamwe n’icyaha azahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kacyiru, Kicukiro na Gikondo mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.