AJSPOR FC yanyagiye Abashinwa mu mukino wa gicuti – AMAFOTO

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR FC, yatsinze ibitego birindwi Abashinwa bakora akazi gatandukanye mu Rwanda, Chinese Enterprises’Association ubwo zakinaga umukino wa gicuti.

AJSPOR FC yahaye isomo rya ruhago ikipe y’Abashinwa bakorera mu Rwanda

Ni umukino wari ugamije gutsura umubano mwiza hagati ya Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda ndetse na AJSPOR iyoborwa na Butoyi Jean wahoze ari Umunyamakuru.

Saa cyenda z’amanywa ni bwo umusifuzi yari ahushye mu ifirimbi awutangije kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino wari witabiriwe n’abatari bake, cyane ko bari bararitswe.

Biciye ku bitego bibiri bya Rusine Didier, n’ibindi byatsinzwe na Jules, Butoyi Jean, Imanishimwe Samuel, Ndacyayisaba Hubert, na Jado Max, AJSPOR yegukanye itsinzi ku bitego 7-1.

Nyuma y’umukino, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, WANG Xuekun wanawurebye, yishimiye uko wagenze ndetse avuga ko ari intangiriro nziza, umubano ugomba gukomeza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hazakomeza kubaho ibikorwa bihuza Abashinwa bakorera mu Rwanda ndetse na AJSPOR, birimo imikino itandukanye ya gicuti n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR, Butoyi Jean, na we yishimiye uko uyu mukino wagenze ndetse avuga ko ari umubano ukwiye gusigasirwa kugira ukomere.

AJSPOR isanzwe igirana umubano mwiza n’izindi nzego zitandukanye zirimo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda n’izindi.

Nyuma y’umukino, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda na Perezida wa AJSPOR, bagaragazaga akanyamuneza mu maso
Ntibumvaga ibiri kubabaho
Itsinda ry’abatoza ba AJSPOR, ryari riyobowe na Hatungimana Désire (wa kabiri iburyo)
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, yishimanye n’abo muri AJSPOR
Nyuma y’umukino bagaragarizanyije ubuvandimwe
N’ubwo ari mukuru ariko yatunguye benshi
Abashinwa bageragaho bakiharira umupira
Perezida wa AJSPOR, Butoyi Jean yakinnye uyu mukino
Rusine Didier wa RBA yatsinze ibitego bibiri
Jado Max yatsinze igitego kimwe muri birindwi
Mugaragu David wa RBA yagoye cyane iyi kipe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -