AJSPOR yagurishije umukinnyi muri Gorilla FC

Myugariro wo hagati waciye mu kipe y’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru b’Imikino mu Rwanda, AJSPOR ariko wari gukina i Burundi, yasinyiye amasezerano ikipe ya Gorilla FC.

Myugariro wo hagati, Rugemintwaza Swayze wakiniye AJSPOR FC yasinyiye Gorilla FC amasezerano y’imyaka ibiri

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu mu masaha y’amanywa. Uyu myugariro wo witwa Rugemintwaza Swayze uzwi nka Marquez, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe itozwa na Gatera Moussa.

Swayze yakiniraga Flambeau de l’Est yo mu Cyiciro cya Mbere i Burundi. Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko hari icyo AJSPOR izabona mu buryo bw’amafaranga kuri iri gurwa ry’uyu mukinnyi.

Uyu aje yiyongera kuri Twagirimana Pacifique, umunyezamu iri shyirahamwe ry’Abanyamakuru riheruka kugurisha muri Musanze FC ariko ubu akaba ari umukinnyi wa Rwamagana City.

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi iyi kipe yaguze ikuye muri shampiyona y’i Burundi, barimo Irakoze Jimmy, Mavugo Cédric na Irakoze Darcy.

Ubwo Swayze yari amaze gusinya amasezerano muri Gorilla FC

UMUSEKE.RW