Bugesera: Abaturiye umuhanda Ngoma – Ramiro mu Karere ka Bugesera bafite imitungo yangijwe n’ikorwa ryawo barasaba guhabwa ingurane z’iyo mitungo kuko ngo bamaze igihe basiragizwa ntibahabwe igisubizo gihamye.
Ni imitungo yangiritse mu ikorwa ry’umuhanda Ngoma – Bugesera – Nyanza uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba.
Uyu muhanda ugizwe n’ibice bibiri birimo igice cya Kibugabuga – Shinga – Gasoro kigizwe n’ibirometero 66 hamwe n’ikindi gice cya Ngoma – Ramiro gifite ibirometero 9.8.
Ibice bimwe by’uyu muhanda Ngoma-Bugesera- Nyanza byamaze gukorwa, ahandi imirimo iracyakomeje.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera wanyuzemo bavuga ko hari imitungo yabo yangijwe irimo inzu, imirima n’ibiyihinzemo. Basaba ko bahabwa ingurane z’ibyabo.
Aba baturage bavuga ko hari bagenzi babo bahawe ingurane mu gihe bo babwirwa ko ikibazo cyabo gikemuka mu minsi ya vuba na n’ubu bakaba basiragira ku Karere.
Ntibazaramba Jean avuga ko amaze gusiragira inshuro nyinshi asaba guhabwa ingurane z’imitungo irimo ubutaka n’imyaka yangijwe, ubu amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati ”Kuba uyu muhanda warakozwe ni iterambere ryiza ariko byadusenyeye inzu, imyaka irangizwa, bikaba bidusonzesha.”
Mugenzi we ati “Dore no hafi y’inzu yanjye nari mpafite ibiti bya avoka, bazana ibimashini byabo baragonga ntibatwishyura.”
Hari n’abavuga ko bazahajwe n’ubukode kubera ko inzu zabo zasenywe ariko bakaba batarahabwa ingurane ngo babone aho bakinga umusaya.
- Advertisement -
Uyu aganira na UMUSEKE yagize ati “Narakurikiranye ariko bambwira ko mba nitonze bakazampa igisubizo. Ibyifuzo byanjye ni uko banyubakira inzu kuko ndakodesha nta bushobozi ndabona bwo kubaka.”
Nubwo hari ibibazo by’ingurane ku rundi ruhande, abaturage barishimira ko uyu muhanda ubahuza n’Akarere ka Ngoma n’aka Nyanza uzazamura ubuhahirane hagati y’abo n’abaturanyi.
Bagaragaza ko mbere yo kubona umuhanda bari baraheze mu bwigunge kuko bagorwaga no guhahirana n’utwo turere.
Basaba ko abashinzwe gukora uwo muhanda bakwihutisha imirimo kuko hari ubwo bamara iminsi badakora ndetse na bamwe mu bakozi bataka kudahemberwa ku gihe.
UMUSEKE washatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga kuri aba baturage bafite ibibazo by’inzu n’ imyaka byangijwe, gusa ntibwashimye kugira icyo butangaza.
Ubwo umunyamakuru yavugishaga Mayor Mutabazi Richard ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri yamubwiye ko ari mu nama amuha isaha yo kumuvugisha igeze yanga kwitaba telefone ngendanwa kugeza magingo aya.
Mu bindi abaturage basaba harimo kubaka mu maguru mashya ikiraro cya Kanyonyomba gihuza Bugesera na Ngoma kuko utwato bambukiramo twashyira ubuzima bwabo mu kaga.
MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera