Ibirori byahumuye i Gisenyi! Mr Kagame arabimburira abandi muri Summer Festival

KUBWIMANA Bona KUBWIMANA Bona
Mr Kagame azataramira abatuye i Rubavu

Umuhanzi Mr Kagame arabimburira abandi mu gutaramira Abanyarubavu mu gitaramo kizamara iminsi ibiri Kibera ku mazi i Gisenyi cyiswe Kalisimbi Summer Festival 2023.

Mr Kagame azataramira abatuye i Rubavu

Ni igitaramo cyateguwe na Kalisimbi Events isanzwe itegura ibitaramo hamwe n’amarushanwa yo guhemba ibyamamare n’abandi batanga serivisi nziza mu Rwanda.

Kalisimbi Summer Festival biteganyijwe ko izaba taliki ya 1 Nyakanga 2023, ibere kuri Kivu Park Hotel. Abanyakigali bazitabira iki gitaramo bateguriwe uburyo bwo kuzagerayo bitagoranye.

Mugisha Emmanuel wagiteguye yabwiye Umuseke ko hari imodoka zizatwara abantu ndetse ko ku babishaka bazabaha naho kurara.

Ati ”Iriya ni weekend izaba ari ndende niyo mpamvu twahisemo kujya gukorera igitaramo i Rubavu kugirango abantu banaruhuke mu mutwe muri iyo minsi bafata amafu ku mazi dore ko turi no mu bihe by’izuba.”

Ku munsi wa mbere abantu bazataramirwa n’umuhazi Mr Kagame, bukeye bwaho habeho Silent Disco izaba irimo aba Djs nka Dj Theo, Selector Daddy na Tasha The Dj.

Abazava i Kigali bazishyura ibihumbi 70frw ku muntu umwe naho abakundana (couple) bishyure ibihumbi 100frw. Mubyo bazahabwa harimo imodoka kuva i Kigali, aho kurara, kurya ibya mu gitondo no gutembera ku mashyuza no guhabwa ecouteur z’ubuntu mu gitaramo cy’umunsi wa kabiri.

Ku muryango ahazabera igitaramo kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000frw, 10,000frw mu myanza y’icyubahiro n’ibihumbi 50frw ku meza y’abantu batandatu.

- Advertisement -