Impaka ni zose ku ireme ry’uburezi muri Kaminuza

Bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza bavuga ko kuba hari umubare w’abayirangiza   ntibabone imirimo, ari kubera kutitabwaho no guhabwa ubumenyi budakenewe ku isoko ry’umurimo.

Bamwe mu banyeshuri ba kaminuza bavuga ko hari ubwo bahabwa masomo adahuye n’ibumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo

Ibi babitangaje ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023, muri Kaminuza y’uRwanda, ishami ryigisha ubucuruzi n’ubukungu(Business and Economics),I Gikondo, habaga inama hagati y’abanyeshuri n’inzego zigira uruhare mu gutuma abanyeshuri babona imirimo (Carrer summit).

Mukankuranga Pierrine yiga muri Kaminuza y’uRwanda mu mwaka wa gatatu statistic,we avuga ko hari ubwo abanyeshuri barangiza ubumenyi bafite budahuye no ku isoko ry’umurimo bigasaba ko yongera kwihugura.

Ati “Ubushomeri kuba buhari burahari ariko na none, dufatanyije tukareba igikenewe kuruta ikindi, ubushomeri bwashira.”

Akomeza agira ati “Ntabwo navuga ngo ni abakoresha cyangwa ni abanyeshuri, gusa ikiriho cyo ushobora gusanga ubumenyi baba bafite buba buri hasi ugendeye kuba bukenewe ku isoko ry’umurimo.”

Yongeraho ko abanyeshuri bagakwiye kujya mu bintu bakunze

Ati” Burya iyo ugiye mu kintu ukunze ugerageza kugikora ushizeho imbaraga zawe zose.”

HITAMOYO salvator nawe wo muri Kaminuza y’uRwanda mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Transport and management we asanga urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu guhanga akazi  bisunze ubumenyi n’amahugurwa atangwa.

Icyakora anenga bamwe mu bakoresha banga gutanga  imirimo  bitwaje ko nta bumenyi abavuye muri kaminuza vuba bafite.

- Advertisement -

Ati “Iyo umunyeshuri yageze muri kaminuza, umwaka umwe, ibiri,itatu hari ubumenyi aba yakuye kuri iyo ntebe y’ishuri.Muri twe ntabwo ubumenyi buba bungana,ikigero cyo kumenya ntabwo kiba kingana niyo mpamvu umukoresha rimwe na rimwe iyo ageze ku bakozi ntihaburamo ba bandi baba bari hasi ariko kandi haba harimo n’abafite ubumenyi buri hejuru.”

Umuyobozi wa Kaminuza wungirije ,Dr Kayihura Muganga Didas, nawe yemeza ko abakoresha nabo bagira uruhare kuko baba batabanje kuganira n’abanyeshuri basoje kaminuza.

Ati “Ku ruhande rwacu giterwa nuko tutashoboye kwereka abanyeshuri bacu barangije amashuri ngo ni he hari imirimo cyangwa ngo tube twabahuje n’imirimo kare. Ku ruhande rw’abakoresha nabo umuntu uzavuga yabuze abakozi nawe nta ruhare aba yaragize mu gufasha mu kurema abakozi.”

Icyakora yongeraho ko mu gihe umunyeshuri yagakwiye kwihangira umurimo akurikije amasomo yize muri kaminuza.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere,RDB, ashinzwe kongerera ubushobozi  (Capacity Development Strategy), Amos Mfitundinda, avuga ko kenshi abanyeshuri basoza kaminuza ubunenyi bafite budahuye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Icyuho cyaba ko hari igihe hakorwa gahunda y’amasomo(calculum) idafite ibikenewe cyangwa hakigishwa amasomo atajyanye n’ibihe.Abanyeshuri bagasohoka bafite ubumenyi ku isoko ry’umurimo ariko ka kazi katagikenewe bigatuma habamo icyo cyuho.Ariko ubundi abanyeshuri basohoka bafite ubumenyi ariko budakenewe akenshi ku isoko ry’umurimo.”

Mu mibare yavuye mu isesengura ku miterere y’isoko ry’umurimo rikorwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by’umwihariko mu cyiciro cy’urubyiruko.

Mu Ugushyingo 2022 igipimo cy’ubushomeri cyariyongereye kigera kuri 24,3% ugereranyije na 18,1% cyariho muri Kanama 2022. Bivuze ko izamuka ringana na 6,2%.

Igipimo cy’ubushomeri cyazamutseho gato ugereranyije n’uko cyari gihagaze mu mwaka washize aho cyari kuri 23,8% mu Ugushyingo 2021.

Iki gipimo ariko kiri hejuru mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 (29,7%).

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW