India: Impanuka ya gari ya moshi yahitanye abantu 261

Nibura abantu 261 bapfiriye mu mpanuka ya gari ya moshi abandi 650 barakomereka, gari ya moshi eshatu zagonganye muri Leta ya Odisha iri mu Burasirazuba bw’Ubuhinde.

Ahabereye impanuka

Gari ya moshi itwaye abagenzi yahushije inzira ibyumba byayo bigwa ku gice cy’inyuma cy’indi gari ya moshi, zigongwa n’indi yarimo igenda.

Impanuka yabaye ku wa Gatanu nijoro.

Birashoboka ko abaguye muri iyi mpanuka bashobora kwiyongera, kuko hari abo bikekwa ko bakiri munsi y’ibyuma.

Icyateye iyi mpanuka, imwe mu zikomeye cyane mu Buhinde muri iki kinyejana ntikiramenyekana.

Abayobozi bavuga ko ibyumba bya gari ya moshi ya Shalimar-Chennai Coromandel Express byatangiye kuyoba inzira ku mugoroba saa moya (19:00) ku isaha yo mu Buhinde, mu Karere ka Balasore, yahise igonga gari ya moshi itwara ibicuruzwa yo yari ihagaze, ibice byayo bigwira indi gari ya moshi byari biteganye.

Gari ya moshi yindi ya Howrah Superfast Express yavaga Yesvantpur ijya ahitwa Howrah, nay o yahise iza igonga izo zindi zagonganye.

Atul Karwal, ukuriye urwego rushinzwe ubutabazi, National Disaster Response Force (NDRF) yavuze ko uburyo izo gari ya moshi zagonganye byateje ibice byazo guhirima no kwangirika.

Yagize ati “Turagerageza gutema ibimwe mu byuma kugira ngo dutabare abagenzi. Tugomba kwitonda kugira ngo tutagira abo dukomeretsa.”

- Advertisement -

Iyi ni imwe mu mpanuka mbi cyane mu zabereye mu Buhinde.

BBC dukesha iyi nkuru yagarutse kuri zimwe mu mpanuka zabayeho zikomeye muri kiriya gihugu.

Muri Kamena 1981, impanuka ikomeye yahitanye abantu 800 ubwo bimwe mu bice bya gari ya moshi itwara abagenzi byagwaga mu mugezi.

Muri Kanama 1995, abantu 350 bishwe n’impanuka ya gari ya moshi ebyiri zagonganye.

Muri Kanama 1999 gari ya moshi ebyiri zaragonganye ahitwa Kolkata, ari wo mujyi wa Calcutta, abantu 285 barapfuye.

Mu Ukwakira 2005, abantu 77 bishwe n’impanuka ya gari ya moshi yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh.

Impanuka ikomeye yaherukaga kuba mu Ugushyingo 2016, abantu 150 bishwe n’impanuka abandi 150 barakomereka ubwo ibyumba 14 bya gari ya moshi ya Indore-Patna Express byataga inzira ahitwa Kanpur.

BBC

UMUSEKE.RW