Nyamasheke: Hari abaturage bamaze imyaka 7 birukanka ku ndangamuntu barahebye

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Indangamuntu isohoka nyuma y'iminsi 30 iyo umuntu yifotoje

Hari abaturage bo mu Murenge wa Cyato mu ntara y’iburengerazuba badahabwa serivisi bitewe no kutagira indagamuntu, bamaze imyaka isaga irindwi batarazibona barasaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) gukurikirana ikibazo cyabo.

Indangamuntu isohoka nyuma y’iminsi 30 iyo umuntu yifotoje

Mukandayisenga Vestine atuye mu mudugudu wa Rutiritiri, akagari ka Mutongo, mu murenge wa Cyato, amaze imyaka 7 yifotoreje gufata indangamuntu ntayo arabona.

Avuga ko hari serivisi adahabwa ahora yizezwa n’ubuyobozi bw’umurenge ko izaza.

Ati “Hashize imyaka irindwi nifotoreje gufata indangamuntu, ntayo ndabona. Njya ku murenge bakambwira ko bagiye  kundekararira, nzagaruke hashira umwaka nkajya kureba ko yaje, nta kintu na kimwe nagira kuko nta ndangamuntu mfite”.

Yamukujije Christine afite imyaka 29, atuye mu mudugudu wa Rutiriri mu kagari ka Mutongo, mu murenge wa Cyato amaze imyaka 9 ategereje indangamuntu.

Ati “Twagiye kwifotoza mfite imyaka 16 abo twajyanye indangamuntu barazibona, mfite imyaka 25 njye ntayo ndabona. Nigeze guhabwa agapande k’itora kariho nomero nkajya nkagendana, njya kuyishaka bakambwira ko banshyize ku rutonde rw’abafotowe ngo ntegereze, hari serivisi ntahabwa”.

Aba baturage bakomeza bavuga ko ikibazo cyabo bakigeza ku bashinzwe  irangamimerere mu murenge bagasubizwa ko bashyizwe ku rutonde bagasabwa gutegereza.

Muhawenimana Vivianne Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Cyato yatangarije UMUSEKE ko abaturage bafite ibibazo by’indangamuntu ari benshi, nk’ubuyobozi bw’umurenge iyo hagize ubagana yujuje ibisabwa bamusabira indangamuntu bagategereza ibisubizo bya NIDA.

Ati “Abaturage bafite ibi bibazo ni benshi hari uzana numero yifotorejeho wayishyira muri sisitemu ugasanga indangamuntu itarakozwe, mfata imyirondoroye nkandikira NIDA nkamuha ukwezi tugategereza igisubizo, hari n’abaturage bacika intege zo gukomeza gukurikirana, duhora dukora ubukangurambaga tubabwira ibyiza byo kugira icyangombwa”.

- Advertisement -

Manago Dieudone ni umukozi ushinzwe ikorwa ry’indangamuntu mu Kigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), yabwiye UMUSEKE bimwe mu bishobora gutuma indangamutu itinda gukorwa.

Ati “Gutinda biterwa n’uko bafotora umuntu data (amakuru) ze ntizuzuze standard (ibipimo bigenwe), hari n’ufotorwa  imyirondoro ye ntisohoke, akekwaho kuba umunyamahanga systeme ikamufata, bikurwaho n’uko bakoze demand (basabye ko bihinduka)”.

Uyu mukozi wa NIDA yagiriye inama abaturage bamaze igihe kirekire batarabona indangamuntu n’abafite ikarita z’itora ziriho nomero z’indangamuntu, kujya ku Mirenge yabo, asaba  abashinzwe irangamimerere mu mirenge gukurikirana no gukora akazi kabo neza.

Ati “Ufite numero y’indangamuntu ku ikarita y’itora yajya ku murenge ku mukozi ushinzwe irangamimerere (Etat Civile) yayidekarara nk’iyatakaye bakamukorera indi. Turasaba ba Etat Civile bagakora akazi kabo ko gukurikirana ibibazo by’abaturage.”

Kuri ubu umuntu wifotoreje guhabwa indangamuntu yagombye kuba yasohotse bitarenze iminsi 30.

MUHIRE  Donatien
UMUSEKE.RW i Nyamasheke.