Nyanza: Abaganga banenzwe ko banze kuvura abatutsi muri Jenoside

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza bwanenze abaganga banze kuvura Abatutsi mu gihe cya Jenoside babaziza uko bavutse.

Abaje mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994 bakoze urugendo rwo kwibuka

Ni ku nshuro ya 29 u Rwanda n’inshuti zarwo zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu iminsi 100 yo kwibuka irakomeje.

Ubwo mu bitaro bya Nyanza bibukaga abahoze ari abakozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza Supertendent Doctor Samuel Nkundibiza yavuze ko abaganga bari bashinzwe gutanga ubuzima bakaza kubwambura abantu ari abo kugawa ku mugaragaro.

Yagize ati “Mu busanzwe twese tuzi ko kwa muganga ari ahantu haza abantu bakeneye gufashwa, ariko siko kenshi byagenze kuko hirya no hino mu gihugu hari bamwe mu baganga bari bashinzwe kwakira abarwayi bateshuka muri izo nshingano, ahubwo baricwa. Iki ni igihe cyo kubagaya ku mugaragaro.”

Umwe mu bazi ibyabereye mu bitaro bya Nyanza, Mudederi Berchmas yavuze ko hari Abatutsi batavuwe mu gihe cya jenoside bazira ko bari Abatutsi. Yakomoje kuri umwe mu bakozi bakoraga mu bitaro bya Nyanza.

Mudederi yagize ati “Uwitwa Vedaste wari usanzwe anakora mu bitaro, bamutemeye hirya maze aza yikurura ngo aterwe serumu, ukuriye ibitaro aranga kuko Vedaste yari ku rutonde rw’abagomba gupfa.”

Mudederi akomeza avuga Vedaste banze kumutera Serumu birangira apfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yavuze ko jenoside yakorewe Abatutsi u 1994, yakoranwe ubugome bukabije, ariko by’umwihariko ibyabaye bibabaje.

Yagize ati “Byabaye bibi ariko biba bibi kurushaho kumva ko jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakozwe n’umuntu wagombye gutanga ubuzima, kandi nyamara yari azi umuntu icyo ari cyo, anazi uko umuntu ashobora kuva mu buzima akamurwanaho ntabuvemo, birababaje.”

- Advertisement -

Mu bitaro no mu bigo nderabuzima bya Nyanza habarurwamo abakozi barenga 35 bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi bitaro kandi byaremeye umuryango wa Twagirayezu Onesphole wakoraga mu bitaro bya Nyanza akaba yarishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Umuryango we ushyikirizwa amafaranga arenga miliyoni imwe.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyanza n’abandi bacanye urumuri rw’icyizere
Umuryango wa Twagirayezu waremewe amafaranga arenga miliyoni

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza