Rayon yatuye Perezida Paul Kagame igikombe cy’Amahoro yegukanye

Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro itsinze APR FC igitego 1-0, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwavuze ko ari igikombe butura Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wafashe iya mbere mu kugarura Amahoro mu Rwanda.

Rayon Sports yatuye Perezida Paul Kagame, igikombe begukanye

Ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bweretse igikombe cy’Amahoro abakunzi b’iyi kipe. Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kigali kuri Kigali Pelé Stadium Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ubwo yafataga ijambo, umuyobozi wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye abakunzi b’iyi kipe bagize uruhare mu byishimo byo kwegukana igikombe batsinze umukeba, ariko anavuga ko ari igikome batura Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame bitewe n’uruhare yagize mu Mahoro Abanyarwanda bafite.

Ati “Munyemerere iki gikombe cy’Amahoro tugiture Perezida wacu, Nyakubahwa Paul Kagame.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ashimishijwe cyane no kwegukana iki gikombe kuko azi igisobanuro cya cyo kuruta uko abandi babitekereza.

Akimara kuvuga iri jambo, abakunzi ba Rayon bahise baririmba bati ‘Muzehe wacu… Muzehe wacu… Muzehe wacu…’ Ibi byasobanuraga ibyishimo bari bafite nyuma yo kwegukana iki gikombe.

UMUSEKE.RW