Rusesabagina yise instinzi irekurwa rye

Paul Rusesabagina wari warahamwe n’ ibyaha by’iterabwoba mu Rwanda ariko akaza guhabwa imbabazi n’umukuru w’igihugu, yavuze ko irekurwa rye ari instinzi , rifitanye isano no kuba imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu  n’amahanga byaramutabarije.

Rusesabagina yakomoje ku ifungurwa rye mu nama yiga ku burenganzira bwa muntu

Muri Werurwe  2023 Rusesabagina w’imyaka 68, yarekuwe  nyuma y’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Amerika byahujwe na Qatar, nyuma yo gufatwa mu 2020 agakatirwa gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.

Paul Rusesabagina mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama izwi nka Oslo Freedom Forum ryatambutse no kuri Televiziyo ya CNN, yavuze ko yarekuwe kubera icyo yita ubuvugizi yakorewe n’imiryango mpuzamahanga.

Muri icyo kiganiro Rusesabagina Yagize ati “Uyu munsi ndi umugabo widegembya kubera ijwi ryawe n’abandi benshi nkawe.Ni ibyishimo n’agaciro kuvugana na mwe.Umwaka ushize kuri iyi tariki nari muri gereza.”

Rusesabagina avuga ko yarekuwe kubera ubuvugizi yakorewe kugira  ngo “Imfungwa ya politiki irekurwe” ndetse ngo umugambi wagezweho.

Ati” Irekurwa ryanjye ryerekanye ko iyo uhagurutse ukarwanira icyo wemera, mugashyira hamwe murangajwe imbere n’amahame y’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, mugera ku ntsinzi.”

Ifungwa rye ryahagurukije ibihugu by’ibihanganjye ku Isi birimo na Amerika. Yaba umukobwa we ndetse na bimwe mu bihugu by’amahanga ntibaryemeraga  kuko bavugaga ko ridakurikije amategeko ndetse ko ngo “Yashimuswe.”

Rusesabagina yashinjwe gutegura no gutera inkunga ibitero byiciwemo abantu umutwe wa MRCD- FLN yari ayoboye  wagabye ku Rwanda mu 2018 na 2019.

Yaje  kwivana mu rubanza avuga ko “Nta butabera ategereje mu rukiko” mu Rwanda.

- Advertisement -

Icyakora nyuma yuko ahawe imbabazi,hagiye hanze ibaruwa izisaba  ku byaha yari akurikiranyweho ndetse  avuga ko yiyemeja gutera umugongo ibikorwa bya Politiki byatumye yijandika muri ubwo bugizi bwa nabi.

Muri icyo kiganiro gito,Rusesabagima  yirinze kugaruka ku mbabazi yahawe ahubwo yitsa cyane ku bagize uruhare mu ifungurwa rye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW