Rusizi: Moto ye yahiye ayireba abura icyo akora irakongoka

Imbere ya gare ya Rusizi, mu Murenge wa Kamembe, umugabo wari ugiye gutwara moto ye yayakije ihita ishya, irakongoka ayireba.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Kamena, 2023.

Ngendabanyika Jean nyiri moto yasobanuriye umunyamakuru w’UMUSEKE ko na we yatunguwe n’ibyabaye.

Yongeyeho  ko  nubwo yari asanzwe afite ubwishingizi atasobanukiwe neza ibyishingirwa kuri moto, kuko usanga byanditswe mu ndimi z’amahanga.

Ati “Narinyiriho ndayatsa mbona umuriro uratse mpita nyivaho.”

Yakomeje agira ati “Ubwishingizi busanzwe ndabufite, ariko sinsobanukiwe n’ibiba byishingiwe biba byanditswe mu ndimi z’amahanga.”

Umwe mu bayobora ibigo bitanga ubwishingizi bw’ibinyabiziga, yadutangarije ko hari ubwoko bw’ubwishingizi butandukanye bitewe n’ubw’umukiriya yifuza.

Yibukije ko amasezerano ari no mu Kinyarwanda, atari mu ndimi z’amahanga gusa.

- Advertisement -

Ati “Tugira ibice bibiri by’ubwishingizi, birimo kwishingira byose moto yangije na moto ye irimo, n’ubwo kwishingira ibyo motari yangije.”

Yavuze ko motari yagombye kuba azi ibyo ashaka, kandi ko iyo ashatse amasezerano ari mu Kinyarwanda ayabona.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW i RUSIZI