Yabanaga neza na bose! Benshi bashenguwe n’urupfu rwa Coka

Nyuma yo kumva inkuru y’akababaro ivuga urupfu rw’umutoza Nduhirabandi Abdoul-Karim uzwi nka Coka, abakinnyi batandukanye, abanyamakuru n’abatoza bagaragaje agahinda batewe n’uru rupfu.

Nduhirabandi Abdoul-Karim Coka ntakiri mu mwuka w’abazima

Kuri uyu wa Gatanu mu masaha y’igicamunsi, ni bwo hamenyekanye amakuru avuga ko Nduhirabandi Abdoul-Karim Coka yitabye Imana azize uburwayi.

Benshi bakimara kumva iyi nkuru, bagaragaje akababaro kadasanzwe bitewe n’uko yabanye na benshi neza.

Abakinnyi barimo Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Haruna Niyonzima, n’abatoza batandukanye, babicishije ku rukuta rwa WhatsApp (Status), bifurije iruhuko ridashira nyakwigendera Coka.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mutoza yari amaze igihe kinini arwaye. Yabanje kurwarira mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, CHUK, ku Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Faysal ndetse yari aherutse kujya kwivuza muri Kenya ariko yari yagarutse mu Rwanda yatoye mitende.

Umuhango wo gushyigura uteganyijwe kuzakorwa ejo tariki 17 Kamena mu irimbi rikuru rya Rubavu, ari na ho hari kubera ikiriyo.

Azwi mu makipe nka Marine FC yamazemo imyaka myinshi kurusha izindi, Kirehe FC na Étincelles FC y’iwabo i Rubavu.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW