Asoferwa yahuguye abarimo Abamotari ku kwirinda Malariya

Umuryango Nyarwanda Utegamiye kuri Leta ukora ibikorwa bitandukanye birimo no kurwanya Malaria, ASOFERWA, watanze inama ku byiciro by’abantu barimo abatwara abantu n’ibintu kuri Moto, ku kwirinda no kurwanya Malariya.

Asoferwa yagiriye inama ibyiciro by’abantu barimo Abamotari kwirinda Malariya

Ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ni bwo aya mahugurwa y’umunsi umwe yabaye.

Intego nyamukuru ya yo, kwari ukuganiriza ibyiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malariya.

Aha harimo abakora umwuga w’uburaya, Abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka, Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri Moto, Abakora nyakabyizi, abatatwara abantu n’ibintu ku igare bazwi nk’abanyonzi n’abandi.

Aba bose bibukijwe ko akazi bakora gatuma bagira ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Malariya ariko banibutswa ko no kuyirinda bishoboka, mu gihe bakurikiza inama bagiriwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Asoferwa, Nshimiyimana Appolinaire, yavuze ko impamvu ikomeye yatumye hategurwa aya mahurwa yiswe inama y’ubuvugizi, ari ko ibi byiciro by’abantu bitagerwagaho cyane kandi nyamara bakwiye kwitabwaho.

Ati “Twatumiye iyi nama kugira ngo duhuze abantu bose bakorana na biriya byiciro twavuze. Kugira ngo dufatanye kugera ku byiciro by’abantu byitwa bikomeye kubigeraho, bihabwe serivisi z’Ubuzima, dufatanyije turandure Malariya, bibe ibyiciro byoroshye kubigeraho kuko imbaraga zafatanyijwe.”

Avuga ko nyuma y’iyi nama biteze ko aba bantu bose bari batumiwe muri iyi nama, bazabasha kugira uruhare mu ngamba zo kurwanya Malariya zari zisanzwe ziriho.

Ati “Twize ko nyuma y’iyi nama, tugira imyumvire imwe ijyanye n’insanganyamatsiko ivuga ko kurwanya Malariya bihera kuri njye. Icyo bakora cyose bumve ko kurwanya Malariya ari ngombwa kuri we, akagira ibikorwa yakora. Abakoresha bakamenya ko bagomba kurinda abakozi ba bo kwandura iyi ndwara.”

- Advertisement -

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bishimira uko Malariya yagabanutse mu Gihugu, kandi bitanga icyizere cy’uko bizagera ku kigero cya 0%.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ari ho hagaragaye abantu benshi banduye Malariya ariko mu Gihugu cyose iyi ndwara iri kubanyuka ku rwego rushimishije.

Imibare igaragaza ko muri Mata Akarere ka Gasabo kagaragayemo Malariya nyinshi

UMUSEKE.RW