Umutwe wa Hamas ugiye guhagarika imirwano

Ubuyobozi bwa Hamas bwatangaje ko bwemeye ingingo zigize amasezerano yo guhagarika imirwano muri Gaza.

Itangazo uyu mutwe washyize hanze,  rivuga ko iki cyemezo wakimenyesheje abahuza bo muri Qatar na Misiri.

Ibisobanuro birambuye kuri aya masezerano birimo igihe guhagarika imirwano bizamara nicyo bisobanuye ku ngwate z’abanya Isiraheli Hamas ifite muri Gaza ntibyari byatangwa.

Gusa aya masezerano bisanzwe bizwi ko ateganya ihagarika ry’imirwano mu gihe gito kandi zimwe mu ngwate za Isiraheli zikarekurwa.

Ibi Hamas ibitangaje hashize amasaha make Isiraheli itegetse abasivile hafi ibihumbi ijana guhunga agace ka Rafah kari mu majyepfo ya Gaza mbere y’igitero ingabo z’iki gihugu ziteganya kuhagaba.

Abantu babarirwa mu bihumbi bari batangiye guhunga Rafah, bamwe berekeza ahantu hari umutekano Isiraheli yabategetse kujya.

Itangazo rya Hamas rivuga ko yemeye amasezerano yo guhagarika imirwano rije nyuma y’ibyumweru byinshi haba ibiganiro byasaga nkaho ntacyo bigeraho.

Ni ibiganiro byaruhanije cyane gusa Hamas na Isiraheli ku buryo butaziguye, ahubwo birimo na none Amerika, Qatar na Misiri.

Hamas yari imaze igihe yo ishaka ko habaho amasezerano yo guhagarika imirwano burundu ariko Isiraheli ibyo ntabwo ibikozwa ngo kubera ko byatuma Hamas yongera kuzura umutwe.

- Advertisement -

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW