Bakereye umurimo! Imurikabikorwa ry’i Bugesera ryaranzwe n’ishyaka n’akanyamuneza

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Akanyamuneza ni kose ku rubyiruko rwakereye umurimo

Abamurikaga ibikorwa byabo mu imurikabikorwa ryaberaga i Bugesera, mu kanyamuneza n’ishyaka ryinshi bishimiye uko ryateguwe, banasaba ko ubutaha ryajya riba inshuro zirenze imwe mu mwaka.

Abahinzi ntibatanzwe muri iri murikabikorwa

Iri murikabikorwa ryatangiye ku wa 01 Nyakanga risozwa tariki 02 Nyakanga 2023 ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere b’ingeri zitandukanye barimo n’ibigo bitanga servise.

Ni imurikabikorwa riba buri mwaka mu Karere ka Bugesera, kuri ubu gafite abafatanyabikorwa bagera kuri 72.

Abafatanyabikorwa bagera kuri 20 bari mu bikorwa by’iterambere ry’ubukungu, 40 mu mibereho na 12 mu miyoborere.

Bamurika ibikorwa bakora bigamije kuzamura imibereho y’abaturage birimo iby’uburezi, ubuhinzi, kwihangira imirimo, kubitsa no kugurizanya n’ibindi.

Isozwa ry’imurikabikorwa ryabimburiwe n’irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku magare ku batarabigize umwuga rizwi nka 20 km de Bugesera.

Ni irushanwa rimaze gutanga umusaruro wo kuba aka Karere gafite ikipe y’amagare y’abakobwa rikongera n’ubusabane mu baturage bitegura umunsi wo kwibohora.

Iri murikabikorwa ryagaragayemo udushya dutandukanye, ariko icyagiriye abarisuraga umumaro cyane ngo ni gahunda yo kongera umusaruro bakoresheje ubuso buto.

Abahinzi n’aborozi basobanukiwe n’imikoranire n’ibigo by’imari n’ubwishingizi ubu bakaba bagiye gukorana mu kuvugurura ubuhinzi bwabo bukaba ubw’umwuga.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Umuryango Urugo rw’Amahoro, Niyonagira Safari Sylvere yabwiye UMUSEKE ko iri murikabikorwa ribafasha kumenyekanisha ibyo bakora kandi bakabasha no kwigira kuri bagenzi babo.

Niyongira yavuze ko basobanurira abaturage kweza byinshi ku buso buto kandi ubutaka bukabasha kugumana umwimerere wabwo.

Yagize ati “Ibyatsi dutwikiriza ubutaka ubwabyo bitanga ifumbire bityo bugahingwa igihe kirekire kandi bugatanga umusaruro ushimishije, byahinduriye abaturage ubuzima biteza imbere.”

Habimana Jean Damascene, Umukozi wa Compassion International Rwanda yavuze ko bafasha abana mu bikorwa bitandukanye birimo kwiga n’ababyeyi bagafashwa mu mishinga y’iterambere.

Yagize ati “Bibafasha kumenya kwihangira imirimo, kwibeshaho ku buryo bagira umwuga ubyara inyungu, bagateza umuryango imbere n’Igihugu muri rusange.”

Umuyobozi wa JADF mu Karere ka Bugesera, Murenzi Emmanuel, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye butanga umusaruro ushimishije.

Yagize ati “Kubera ubwo bufatanye bwiza bifasha abafatanyabikorwa kujya gushakisha amikoro, uyu mwaka twabashije gukusanya miliyari zirenga 12 Frw zunganiye ingengo y’imari y’Akarere.”

Yavuze ko nk’abafatanyabikorwa biteguye gukomeza gukorana n’Akarere kugira ngo ubuzima bw’umuturage bukomeze guhinduka.

Murenzi yagaragaje ko mu byakozwe harimo gukwirakwiza amazi mu Mirenge itandukanye, kubaka ibyumba by’amashuri, amarerero, isoko muri Mareba, Poste de Sante, kuhira imyaka, guhugura abagore n’urubyiruko ku kwihangira imirimo n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Jeanne Nyirahabimana, yashimiye cyane abaje kumurika ibikorwa, ashimangira ko birimo ishyaka no kugaragaza ibyagezweho.

Yahaye umukoro abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera wo gukora ibintu birambye kandi bifite ireme.

Yagize ati “Mutekereze ku burambe bw’ibyo mukora, tujye tuza twishimira ibyo mumaze igihe mukora kandi birambye kandi bifite ireme.”

Muri uyu muhango kandi abagera kuri batandatu mu bamurikaga basuwe n’abantu benshi kandi bakabaha servise nziza bahawe certificat y’ishimwe.

Hatanzwe Certificat y’ishimwe ku bafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera
Dr Nyirahabimana yasabye abafatanyabikorwa b’akarere ka Bugesera gukora ibirambye kandi bifite ireme
Abafite ubumuga ntibatanzwe mu isiganwa rya 20 Km de Bugesera
Isiganwa rya 20 Km de Bugesera usibye ubusabane rivumburwamo n’impano z’abato
Basobanuriwe akamaro ka Siporo, biyemeza kuyikora kenshi gashoboka

Abanyamahanga bari mu bitabiriye iri murikabikorwa
Akanyamuneza ni kose ku rubyiruko rwakereye umurimo
Abana ntibahejwe mu imurikabikorwa

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW i Bugesera