Bari abagambanyi – Perezida wa Kiyovu ku bakinnyi batandukanye

Umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yahamije ku kigero kinini cy’abakinnyi batandukanye n’iyi kipe, bayigambaniye bagatuma idatwara igikombe na kimwe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buhamya ko abakinnyi batandukanye na yo, bari abagambanyi

Ubwo umwaka w’imikino 2022/2023 wari urangiye, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatunguye benshi butandukana n’abakinnyi benshi bari ngenderwaho muri iyi kipe.

Abajijwe impamvu y’iki cyemezo, Ndorimana uyobora iyi kipe yo ku Mumena, yavuze ko abenshi muri bo bari abagambanyi kandi gutandukana n’umugambanyi nta gihombo kirimo.

Ati “Uwakugambaniye, nta gihombo wagira cyo gutandukana na we. 90% bya bariya bakinnyi bose twatandukanye na bo bari abagambanyi.”

Abakinnyi batandukanye n’iyi kipe, barimo Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismaël Pichou, Riyad Nordien, Bizimana Amissi Coutinho, Ndayishimiye Thierry, Mugenzi Bienvenu, Serumogo Ally na Erisa Ssekisambu. Uretse aba kandi, haravugwa abandi barimo Iradukunda Bertrand, Kimenyi Yves, Benedata Janvier, Nzeyurwanda Djihadi n’abandi.

Aba bakinnyi bariyongeraho abatoza barimo Mateso Jean de Dieu, Alain-André Landeut na Dabo Seydou ukomoka muri Mali.

Urucaca rwamaze gutangaza ko rwabonye umutoza mushya, Koukouras Petros watoje mu bihugu birimo Uganda.

Kiyovu Sports yahisemo gutandukana na bamwe mu bo yagenderagaho

UMUSEKE.RW