Burera: Bateye ishoti amazina biswe n’ubutegetsi bw’abavanguraga mu bandi

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera mu gice kiganjemo abakoresha ururimi rw’Urukiga bahamya ko urugamba rwo kubohora igihugu rwari ngombwa kuko babohowe ingoma yabahezaga ku buryo ababaga batuye kure y’umuhanda bitwaga abo munsi ya Leta cyangwa abanyamukoto bagamije guhezwa.

Hatashywe ibiro by’Akagari ka Bungwe byiyubakiwe n’abaturage

Ni agace kuri ubu usanga kagaragaramo ubuhinzi n’ubucuruzi buteye imbere, ibikorwaremezo by’amashanyarazi, amazi, amashuri, insengero n’amavuriro ndetse n’ibibuga by’imyidagaduro, bagahamya ko iterambere ritagenewe abaturiye imihanda gusa ahubwo ari irya bose.

Abatuye muri ako Gasanteri ka Bungwe bemeza ko mbere y’imyaka 29 kari kubatswemo inzu zisakaje amategura n’ibyatsi ariko hari n’ihezwa rikomeye kuko ababaga batuye mu bice biri kure y’umuhanda nawo utari ukoze neza, bahezwaga bakitwa abatuye munsi ya leta cyangwa abanyamukoto bigatuma hari n’abatinyaga kugera aho abandi bari ngo biteze imbere.

Ni amakosa bashyira ku miyoborere y’icyo gihe kuko ngo wasangaga n’uwageraga ku muhanda yarahohoterwaga n’ubuyobozi bufatanyije n’abasirikare kuko byasabaga kwigura ubahongera inzoga n’inyama bigatuma hari benshi bahitagamo kwigumira mu mibande bigakuza ayo mazina bitwaga.

Nta muturage wabashije kudusobanurira neza inkomoko y’ayo mazina ariko bose bahuriza kuba yarabayeho ndetse agatsikamira benshi n’ubwo kuri ubu bateye imbere, bagatuzwa ku midugudu ndetse bakegerezwa n’ibikorwa remezo babarirwaga ko byagenewe abo mu mijyi gusa.

Janja Potien ni umusaza w’imyaka 69 yavukiye muri ako gace arahakurira ndetse n’ubu niho atuye, yagize ati” Turishimira imiyoborere myiza idaheza na Perezida Paul Kagame wayoboye Inkotanyi zikatubohora tukaba turi mu iterambere. Twari dutuye hapfo cyane nta mihanda igerayo batwita abo munsi ya leta cyangwa abanyamukoto, wageraga hano ku muhanda imodoka yaza ukiruka.”

Avuga ko kugera ku muhanda byabaga ngombwa ko babanza kugurira byeri n’inyama abategetsi cyangwa abasirikare.

Yagize ati” Ubu dufite amashuri meza, amashanyarazi, umutekano ntacyo tudafite ubu turatengamaye.”

Mujawayezu Regine nawe yagize ati” Ubundi batwitaga abanyamukoto tudashobora kugera hano ku muhanda byoroshye, narangije uwa munani bambwira ko ntarobanuwe njya kwiga ibyitwaga komera ndatetse nabwo ari ukwiyiba.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko nta gushidikanya iterambere rizakomeza kugezwa ku baturage ahereye ku rugero rw’uko ubu kuva muri 2013 bavuye kuri 6% bafite amashanyarazi bakaba bageze kuri 69% bikaba byarahinduye ubuzima bwabo mu mibereho n’ubukungu.

Yagize ati” Nta muturage ukiri munsi ya leta kuko tubashishikariza kuza bakegera ibyo bikorwa byiza tugenda tubagezaho abafite ubushobozi bakabyikorera abatabufite leta tukabafasha kuko iterambere ni irya bose.”

Yakomeje avuga ko “Gahunda y’Inkotanyi no kwibohora ni ukwikura bike bikigaragara nabi birimo abana bagwingira, abata amashuri ubusinzi byose bagomba kubibohokaho bakareba ibibateza imbere kandi turasaba n’abamaze kubohoka neza kudufasha n’abo bagakira tugatera imbere kuko dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Paul Kagame uhora adushakira ibyiza.”

Mu kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 29, abaturage bo mu Kagari ka Bungwe bashimiwe ko biyuzurije ibiro by’akagari byuzuye bibatwaye miliyoni 15 bishatsemo bagakora n’imiganda.

Mu Karere ka Burera ho hatashywe ibikorwa birimo isoko ry’amatungo magufi rya Gatebe, Umuyoboro w’amazi Nkururo-Nyamicucu, ikiraro cya Karingorera, inzu 23 zubakiwe imiryango itishoboye.

Hatashywe kandi ivuriro ry’ibanze rya Gaseke, ibyumba by’amashuri 8, ibiraro 2 byo mu kirere, amavomo 20 n’ibikoni 3 ku bigo by’amashuri, ibiro by’Imidugudu 2 n’ibikoni by’imidugudu 2.

Ibiro by’Akagari ka Bungwe abaturage biyujurije

 

JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Burera