Havuguswe umuti ku kibazo cy’inkoko zapfaga umusubirizo

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo gukingira inkoko inshuro imwe zikiri imishwi mu rwego rwo guhangana n’impfu z’umusubirizo zaterwaga n’inkingo nyinshi zitujuje ubuziranenge. 

Imishwi izajya ikingirwa inshuro imwe gusa

Mu ndwara zibasira inkoko mu Rwanda zirimo umuraramo n’indi ihitana inkoko cyane izwi ku izina rya ‘”Gumboro.”

Mu maturagiro yo mu Rwanda, inkoko zakingirwaga zikivuka ariko na nyuma yo kuziha aborozi zigakomeza gukingirwa mu bihe bitandukanye kugira ngo zitibasirwa n’ibyorezo.

Mu guhangana n’indwara ziteza ibihombo aborozi, hashyizweho uburyo bushya bwo gukingira imishwi y’inkoko, bigakorwa rimwe mu gihe cyose inkoko izabaho.

Inkoko z’inyama zizajya zihabwa urwo rukingo inshuro imwe gusa mu gihe iz’amagi kuko zibaho igihe kirekire, zizajya zihabwa urukingo rumwe rushimangira.

Niringiyimana Esperance, umworozi w’inkoko wo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Rwimiyaga, yabwiye UMUSEKE ko hari igihe yigize gupfusha inkoko 50 kubera kubura urukingo rwizewe.

Yagize ati “Tutarabona urukingo zararwaraga zigapfa umworozi yagera aho akumva ko no korora ntacyo bimumariye, ariko tukimara kubona ko hari urukingo, twarakingije ubu twongereye umubare w’inkoko twororaga.”

Manishimwe Clarisse, wo mu Karere ka Musanze avuga ko bigiye kumworohereza ku buryo amafaranga yakoreshaga mu kugura inkingo azayakoresha ibindi.

Yagize ati “Umushwi uzaza wujuje ubuziranenge, ya mafaranga natakazaga njya gushaka imiti muri farumasi, nzaba nyabitse.”

- Advertisement -

Remy Twagirimana, Umuganga w’Amatungo mu Muryango Ceva Sante Animal, Ishami ry’u Rwanda n’u Burundi yavuze ko inkingo zikoze ku buryo umushwi ukingiwe ku munsi wa mbere urukingo rutagira icyo ruwutwara.

Yagize ati “Ni urukingo rushobora gutangwa rukaba rwafasha mu buzima bw’umushwi bwose.”

Dr Reza Bentaleb ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika muri Ceva Santé Animal, yasobanuye ko uru rukingo rwizewe by’umwihariko rukaba ruri gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Yagize ati “Ubu buryo bwo gukingira ni ugufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere aho ubworozi bw’inkoko butaratera imbere aho bahura n’ibibazo by’imiti y’ubuvuzi, kutagira abahanga mu bumenyi bujyanye n’inkingo n’ibindi.”

Umuyobozi wungiruje w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Solange Uwituze avuga ko guteza imbere ubworozi mu buryo bwa kinyambere ari imwe mu ntego Guverinoma y’u Rwanda yihaye kandi ko igomba kugerwaho byanze bikunze.

Yavuze ko ubu buryo bwo gukingirira icyarimwe inkoko zikivuka, bizagabanya ibihombo aborozi bajyaga bahura nabyo.

Ati” Iyi gahunda icyo ije kudufasha ni ukugira ngo za ndwara zose zajya zibasira inkoko zikingirwe zikiri mu maturagiro hanyuma imishwi duha Abanyarwanda igenda yamaze kubona ubudahangarwa.”

Yavuze ko hari aborozi bagiye bapfusha inkoko ibihumbi kubera Gomboro n’izindi ndwara ariko kubera ko zizajya zikingirwa inshuro imwe ku maturagiro zizaba zifite ubudahangarwa.

Dr Uwituze yasabye abakora mu bworozi bw’inkoko gushyira imbaraga mu bwa kijyambere cyane cyane ko ababukora kugeza ubu ari 32% by’aborozi b’inkoko bose.

Dr Uwituze Solange, avuga ko uburyo bwo gukingirira icyarimwe inkoko zikivuka buzagabanya ibihombo aborozi bahuraga nabyo
Remy Twagirimana, Umuganga w’Amatungo mu Muryango Ceva Sante Animal
Dr Reza Bentaleb ushinzwe ibijyanye n’Ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika muri Ceva Santé Animal
Abitabiriye inama yigaga uko imishwi izajya ikingirirwa mu maturagiro

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW