Ibihugu 15 bigiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival

Iserukiramuco “Ubumuntu Art Festival rigiye guhuriza hamwe i Kigali Ibihugu bigera kuri 15 ku nshuro yayo ya cyenda aho rizamara iminsi itatu rikaba riteganyijwe ku wa 14 kugeza 16 Nyakanga 2023 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Ibihugu 15 nibyo bigiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival

Iserukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ ni iserukiramuco mpuzamahanga ryibanda ku buhanzi n’ubugeni hagamijwe impinduka mu mibereho y’abantu, kugira ubuzima bwiza no kwiremamo icyizere cy’ubu n’icy’ahazaza.

Hope Azeda umuhuzabikorwa wa Ubumuntu Art Festival yavuze ko iki ari cyo gihe cyo kurebera hamwe imbogamizi ituma abantu batagera ku nzozi zabo.

Yagize ati Ati “Mu rubyiruko akenshi bagira inzozi ariko akenshi hari aho bagera usanga badindira kandi akenshi iyo urebye usanga badindizwa n’ubwoba , kandi ntawazanwe muri iyi Isi gukora ubusa twese dufite n’inshingano twaje gukora nk’abantu, iyo wumvishije izo mpano waremanwe, ugacecekesha amajwi agutera ubwoba ukumvira amajwi akubwira ngo kora, ushirika ubwoba ukagera kuri za nzozi zawe.”

Azeda yakomeje avuga ko rri serukiramuco ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye bivuye ku Isi, harimo Espagne, Kenya, Malawi, Burundi, Uganda, USA,Nigeria, Sri-Lanka, Afurika y’Epfo, Brésil, u Buholandi, RDC, Ubufaransa na Canada.

Harimo n’imikino myinshi izakinwa n’Abanyarwanda bazaba ari benshi mu bazitabira iri serukiramuco.

Ubumuntu Arts Festival iteganya kugeza ibikorwa byawo no hanze ya Kigali nk’uko byatangajwe na Hope Azeda.

Yagize ati “Icyo numva tutakoze mu myaka icyenda iri serukiramuco rimaze ni uko tutageze kuri buri Rwibutso hirya no hino mu gihugu tubasangiza ibyiza bya Ubumuntu Arts Festival.”

Yavuze kandi ko bamaze gukura kandi ko hari abo mu bihugu byo hanze bakunze uko iri serukiramuco bifuza ko n’iwabo ryakorwa. Yatanze urugero muri Brazil.

- Advertisement -

Muri Nigeria ho byamaze kwemezwa ko rizahabera muri Kanama 2023, rikazaba ryitwa ENIMA Arts Festival.

Nagiriwubuntu Dieudonne, Umuyobozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hari ubufatanye bukomeye, hagendewe ku mateka ya jenoside aho yerekana ko ubumuntu bwabuze.

Yagize ati “Kuba rero bizabera ku rwibutso ahagaragara mu byukuri aho igihugu cyabaye mu mwijima wa Jenoide yakorewe abatutsi, abazahasura bakwiye kuhavana ubutumwa, ubutumwa bw’amahoro, ubutumwa b’ubumuntu, kubakaka ubumuntu no guharanira amahoro atari mu Rwanda gusa.”

Yakomeje avuga ko Ubumuntu Art Fetival izahuza ibihugu byinshi aho bamwe baza bari i Kigali abandi babikurikirana ku mbuga nkoranyambaga.

Iri serukiramuco ririmo udushya twinshi dore ko ku munsi waryo wa mbere ku wa 14 Nyakanga 2023 hazerekanwa umukino wiswe “From the Ashes I Rise” uzakorwa n’abana batanu bo mu Rwanda ndetse n’umutoza wabo Chase
Johnsey wo muri Espagne.

Icyihariye kuri aba bana ni uko Chase Johnsey yabakuye ku muhanda bafite imyaka itanu agatangira kubatoza ibijyanye n’imbyino ndetse no gutarama.

Kuri uwo munsi kandi guhera saa kumi n’ebyiri n’igice hazaba ibikorwa bitandukanye birimo umukino uzahuza abanyarwanda wiswe “Umugisha”, “Unseen” uzahuza abanyarwanda n’Abanyamerika, “Medres” uzahuza Abanyarwanda n’Abarundi na “Generation 25” uzakorwa n’abanyarwanda.

Iminsi ibiri isigaye hateganyijwe ibikorwa bigera kuri birindwi byose bigamije kwishimira ubwiza bw’ubuzima, no kugaragaza inkuru nshya zirema icyizere.

Muri iyi minsi itatu abakunda gusoma ibitabo bateguriwe umwanya wo gusogongera ku gitabo cyiswe “a Book of Life” kuri l’Espace Kacyiru.

Ibihugu 15 nibyo bigiye guhurira i Kigali mu iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival
Umuyobozi w’Urwibutso rwa Kigali ashima urwego iri serukiramuco rigeraho buri mwaka 

 

Daddy Sadiki RUBANGURA / UMUSEKE.RW