Abarundi baryohewe n’iserukiramuco bitabiriye i Nyanza

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abarundi bataramiye i Nyanza byabateye ishyari ryiza ryo gukora igitaramo

Abarundi bitabiriye iserukiramuco ry’i Nyanza bavuga ko nyuma yo kubona ibyahabereye n’urugwiro bakiranwe, byatumye bagira ishyari ryiza.

Abarundi bataramiye i Nyanza byabateye ishyari ryiza ryo gukora igitaramo

Iserukiramuco ryabereye i Nyanza mu ntangiriro za Nyakanga 2023 ryitabirwa n’abaturanyi bo mu gihugu cy’u Burundi maze abatuye i Nyanza baryitabiriye banyurwa n’umurishyo w’ingoma z’i Burundi.

Claude Ndayigize umwe mu barundi wari umukaraza akaba ari muri Club Intwari, ari na we Visi Perezida muri iriya Club yabwiye UMUSEKE ko ari ibyishimo kuba bataramiye abanyenyanza hazwi nko ku gicumbi cy’umuco byanakomeje gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye kandi byabateye ishyari ryiza.

Yagize ati “Nyuma yo kubona uko twishimiwe iri n’isomo ryiza natwe ubwacu tuhakuye ryo gutegura igitaramo mu Rwanda tukagaragaza umuco wo mu Burundi tukanatumira abamurika umuco wo mu Rwanda cyane ko ujya no gusa binumvikane neza ko cyera cyari igihugu kimwe.”

.Umuyobozi w’umuryango Authentic Cultural organization Rwanda(ACOR) ari nayo yateguye iserukiramuco ryabereye i Nyanza ryiswe  “Nyanza Cultural hub festival” akaba n’umuhanzi Musinga avuga ko ririya serukiramuco rizajya rihuza ibihugu bitandukanye bya Afurika rizajya riba buri mwaka.

Ati “Birashimishije kubona tuzana ibihugu bitandukanye birimo abarundi bakishimirwa gutya bityo iri serukiramuco rizajya ribaho buri mwaka.”

Umuhanzi Musinga wateguye iserukiramuco ryabereye i Nyanza yiyemeje ko rizajya riba buri mwaka

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme witabiriye ririya serukiramuco yavuze ko Nyanza ubusanzwe yari igicamumbi cy’umuco ariko noneho igiye no kuba igicumbi cy’imico.

Yagize ati “Bigaragara ko ibihugu bitandukanye bya Afurika byaje i Nyanza kandi abaturage bakabyishimira bidakuyeho umwimerere wacu i Nyanza dukomeje gusigasira umuco wacu no none dore twanamurikiwe umuco w’ibindi bihugu.”

Abarundi bishimiwe mu murishyo wabo bagizwe na Club Intwari imaze imyaka 26 ibayeho biteganyijwe ko nabo bakorera igitaramo cyabo mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 21 Nyakanga 2023.

- Advertisement -
Mayor Ntazinda (wicaye hagati) yitegereza abarundi bari gutaramira mu karere ayoboye

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW