Karasira yavuze ku muganga wamuhaga imiti itera ibyishimo yamagana raporo arimo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Karasira Aimable aregwa ibyaha bitandukanye

Iburanisha rya none ryibanze kuri raporo yakozwe n’abaganga batatu ari bo Docteur Xavio Butoto, Docteur Chadrack Ntirenganya na Docteur Mudenge Charles.

Karasira Aimable aregwa ibyaha bitandukanye

Karasira Uzaramba Aimable wabanje guhabwa umwanya yavuze ko yagize ikibazo ku muganga umwe muri batatu wakoze iyo raporo witwa Docteur Charles Mudenge.

Yagize ati “Ndashidikanya ku byo Charles Mudenge yakoze, kuko ari mu batangabuhamya banshinje muri RIB, kandi na we yagize uruhare mu kagambane ko kumfungisha.”

Aimable Karasira aravuga ko uwo muganga Mudenge Charles bakoranye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare kandi yigeze no kumuvura bemeranya ko azajya amuha imiti imutera ibyishimo.

Yagize ati “Iyo miti uyinyoye amera nk’uwanyoye inzoga cyangwa urumogi.”

Karasira akomeza avuga ko iby’uburwayi bwe bwatangiye kuva mu mwaka wa 2003 aribwo yatangiye kwivuza ananywa imiti.

Ati “Kuba narabaye mwarimu n’ubu uwabimpa nabikora, kandi neza gusa ntibikuraho uburwayi mfite.”

Karasira akomeza avuga ko iyo agira amahirwe akavuzwa cyera bitewe n’ibibazo avuga ko atiteye biba bitarageze aha.

Ati “Njye nabuze ababyeyi banjye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe wanjye nari nsigaranye na we ni umurwayi wo mu mutwe, hanyuma yanjye, njye ku bindi ndi tayari uretse ibya Jenoside n’amateka ahubwo ikibazo ni uko ibyo ndegwa n’ibyo ndwaye ari bimwe, kandi sinjye wabyiteye nta ruhare nabigizemo.”

- Advertisement -

Karasira yabwiye urukiko ko adakwiye kuba ari i Mageragere mu igororero aho yemeza ko hari uburenganzira abandi bagororwa bemererwa we akaba atabwemererwa, akavuga ko ariho mu buzima bubi, kubera uburwayi bwe aho yagagwiye kuba ari kwa muganga aho abandi bajya, uburwayi bwe yemeza ko buturaka ku mateka yahuye na yo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ati “Sinagakwiye kuba ndi hano nambaye iroza, hari abantu bagira umutima wa kimuntu ni uko nta we ntakira nshinjagira shira kandi uburwayi bwa njye bushobora kuba bwariyongereye bitewe naho ndi kugororerwa n’igihe maze mu igororero.”

Karasira yabwiye urukiko ko umurwayi wo mu mutwe atajyanwa mu igororero cyangwa muri Polisi ahubwo ajyanwa mu bitaro.

Yagize ati “Simba nje ku rukiko kuburana ahubwo mba nje kuraga kugira ngo nimpfa nzasige nararaze.”

Umucamanza yahise amuca mu ijambo ati “Karasira ufite umwanya ngo uburane uburenganzira bwawe hano turi mu rukiko ufite uburenganzira bwo kwisanzura rwose.”

Karasira waburanye none anyuzamo agasoma imirongo yo muri Bibiliya akanerekana ibindi bitabo birimo ibyo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, yavuze ko ibyo avuga n’ibyo akora nta bubasha aba afite byo kubihindura, yifashishije igitabo cyanditswe na Gerard Ruvumabagabo yise “Gukizwa ibikomere.”

Karasira wanyuzagamo agaseka mu rukiko yageze ku mateka ye avuga ko yanyuzemo arahinduka agira uburakari urebeye inyuma.

Umucamanza ati “Ikiri hano ni ukuvuga kuri raporo wowe uri kwinjira mu mizi umwanya wabyo urahari uzabivuga.”

Karasira yasabye ko raporo yakozwe na Docteur Xavier Butoto, Docteur Chadrack Ntirenganya na Docteur Charles Mudenge yagaragaje ko Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga arwaye, ariko bitatumye atakaza ububasha bwo gutekereza yateshwa agaciro.

Me Gatera Gashabana umwe muri babiri bunganira uregwa na we ntiyagiye  kure y’ibyo umukiriya we avuga, yasabye ko raporo yakozwe na bariya baganga yateshwa agaciro ko umwe muri bo yagira kubogama kuko yashinje Karasira muri RIB agifatwa none yagaragaye mu bamusuzumye, bityo bakwiye gushyiraho abaganga b’inzobere bigendanye n’uko urukiko aburaniramo ari mpuzamahanga bibaye byiza Karasira yasuzumwa n’abaganga bo hanze y’igihugu kuko aribo batagira ubwoba kandi ntibagire amarangamutima.

Ati “Iriya raporo iteshwe agaciro.”

Ubushinjacyaha nabwo bwahawe umwanya buvuga ko raporo yakozwe na bariya baganga ikwiye guhabwa agaciro kuko Karasira n’uko aburana bigaragaza ko atekereza neza, kandi ibyo yakoze no kuri YouTube anabiregwa byanagaragaje ko afite ubushobozi bwo gutekereza neza.

Ubuhagarariye ati “Kuba afite ihungabana cyangwa uburwayi bwa Diabete ntibihagije ngo bimwemerere gukora ibyaha bityo akwiye kubiryozwa.”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko urukiko rubisuzumye bufite uburenganzira bwo guhamagara bariya baganga bakaba batanga ibindi bisobanuro birenze kuri raporo bakoze.

Ubushinjacyaha bwemera ko Mudenge Charles yabajijwe na RIB koko aza gutanga ubuhamya ariko ibyo bitatuma atajya mu bahanga bagombaga kujya kumusuzuma kuko nta ngingo y’amategeko yamubuzaga kuba yajya mu bahanga bajya kumusuzuma.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati “Raporo yagaragaje neza ko Karasira arwaye ariko ubwo burwayi bwe butamubuza gutekereza neza kandi na we ubwe yiyemerera ko ari umuhanga n’ubu uwamuha isomo yaryigisha ari naho ruzingiye, turasaba urukiko ko twakwinjira mu mizi y’urubanza tukaburana.”

Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside, no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha n’ibindi.

Yunganirwa na Me Gatera Gashabana  ndetse na Me Evode Kayitana utari uhari kubera izindi nshingano z’akazi.

Me Kayitana aherutse kubwira urukiko ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof. Nigga akora atari we ubyikoresha, kandi amuzi neza biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ko yagiraga ikinyabupfura bitandukanye n’ubu.

Niba nta gihindutse umucamanza azafata icyemezo taliki ya 07/09/2023 niba iriya raporo yagaragaje ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza niba ikwiye guhabwa agaciro cyangwa ikwiye guta agaciro.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW