Muri ibyo bikorwa bubakiwe byitezweho guhindura ubuzima bw’abo baturage birimo Isoko rya kijyambere n’agakiriro byubatswe mu Murenge wa Base byatwaye 2,545,933,927.
Harimo isoko ry’amatungo magufi, ibiraro 4 byo mu kirere, inzu zo kubyariramo ( Maternities), ibagiro ry’ingurube, ibyumba by’amashuri, inzu z’abatishoboye, ubwiherero n’Ibikoni byose byatwaye arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Bamwe mu baturage begerejwe ibyo bikorwa remezo bemeza ko byari bikenewe cyane kuko bari babinyotewe igihe kinini kandi ko bagiye kubiheraho bakabibyaza umusaruro nabo bakiteza imbere.
Mukamusoni Budesiyana ni umwe mu baturage bubakiwe inzu mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Gatwa mu Murenge wa Cyinzuzi.
- Advertisement -
Yagize ati” Ndashimira cyane Perezida Paul Kagame n’aba bayobozi yantumyeho bampaye iyi nzu, nabaga mu nzu ishaje cyane yaratobaguritse amabati imvura yagwa abana bakanyagirwa.”
Habiyambere Innocent ucururiza kuri Base nawe yagize ati” Ubu tubonye isoko rigezweho rihagije ku buryo nta mvura cyangwa izuba bizongera kutwica no kubicurizwa byacu, ni iterambere batuzaniye ridusanze iwacu.”
Ni ibyishimo bahuje kandi n’urubyiruko rwiteguye kubyaza umusaruro agakiriro bubakiwe ndetse n’abaturage bubakiwe ibiraro byo mu kirere bigiye kuborohereza ubuhahirane.
Niyitegeka Valens ni umwe muribo wagize ati” Najyaga gukorera mu Gakenke mu gakiriro kaho bikampenda ndetse nkakoresha igihe kinini mu ngendo kuko igihe natahaga nkasanga imigezi yuzuye byansabaga kuzenguruka hakiyongeraho n’amasaha abiri.”
Mugenzi we nawe ati “Ubu turi mu buryohe kuko byakemukiye rimwe sinzabura nk’ibihumbi 50 nzajya nzigama byatakaraga buri kwezi. Mudushimirire Umubyeyi wacu Perezida Kagame mumubwire ko tumuri inyuma.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith ashimira abafatanyabikorwa babo, agasaba abaturage kubungabunga ibyo byiza bagezwaho no kubibyaza umusaruro bakiteza imbere kandi bazakomeza guteza imbere imibereho n’ubukungu by’abaturage nk’uko babihaweho umurongo n’Umukuru w’Igihugu.
Yagize ati” Ibi bikorwa byose tuba tugeza ku baturage ni ibyo basezeranyijwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uhora abazirikana, ni ngombwa rero ko nabo babibungabunga bakabibyaza umusaruro bagatera imbere, kugira ngo ibito bidakeneye ubushobozi buhambaye bajye babyikorera.”
Yongeraho ko “Gahunda yo gukomeza guteza imbere abaturage irakomeje nabo nibarebe amahirwe ari iwabo bakore cyane, barinde abana babo kugwingira, bagire isuku, bagane amashuri bige maze Rulindo yacu tuyiteze imbere buri wese abigizemo uruhare.”
Mu bikorwa bifatika #Kwibohora29 isize mu Karere ka Rulindo ni Isoko n’agakiriro bya Base, ibiraro 4 byo mu kirere bya Gitovu gihuza Umurenge wa Base na Bushoki, Muduha mu Murenge wa Burega, Kabuga mu Murenge wa Ngoma na Nyamugari mu Murenge wa Base.
Muri aka Karere kandi hubatswe ibikorwa remezo bitandukanye birimo inzu z’ababyeyi mu bigo nderabuzima bya Kinihira na Kiyanza, ibagiro ry’ingurube rya Rusine, ibyumba by’amashuri 12, ubwiherero 18 n’ibikoni 8 by’amashuri.
Hubatswe Workshops zizatangirizwamo TVET ku mashuri ya GS Kirwa, mu Murenge wa Masoro, GS Yanze mu Murenge wa Ngoma, GS Kabingo mu Murenge wa Rukozo na GS Murambi mu Murenge wa Murambi n’iza APEKI Tumba TSS, Buyoga TSS, Kinihira TSS na BushokiI TSS.
JEAN CLAUDE BAZATSINDA / UMUSEKE.RW i Rulindo