RUSIZI: Mu kigonderabuzima cya Mibirizi mu Murenge wa Gashonga mu Karere ka Rusizi hatashye inzu y’ababyeyi yitezweho gukemura ubucucike.
Ababyeyi bavuga ko inzu babyariragamo muri iki Kigo Nderabuzima yari nto cyane, bizeye ko imbogamizi bahuraga nazo zavugutiwe umuti.
Nyirabavakure Felicite yagize ati” Aho twabayariraga hari hato, ntitwabonaga ubwisanzure, mu cyumba kimwe harimo ababyeyi batandatu babyaye, ibitanda bikaba bike ubu tubonye ubwisanzure”.
Nyirahategekimana Marianna usanzwe ari Umujyanama w’ubuzima yavuze ko wasangaga ibitanda byegeranye hakaba n’igihe wasangaga harwariyemobabana bato.
Yagize ati “Turashima Leta y’Ubumwe iduhaye Maternite n’aho umubyeyi yisanzurira, ubu byose byakemutse “.
Yamfashije Athanasie Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mibirizi yavuzeko inzu y’ababyeyi bari basanzwe bafite itaririmo ibikoresho bihagije ,iyi batashye ije kubafasha gukomeza guteza imbere ubuzima bwiza bw’umubyeyi n’umwana.
Yagize ati”Maternite twari dufite ibikoresho byo gufasha ababyeyi ntibyari bihagije babaga bavanze, iyi twabonye ifite aho bakorera igipimo, aho bategerereza, aho kubyariza n’aho umubyeyi aruhukira amaze kubyara hisanzuye”.
Wenceslas Habarugira, Umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe guteza imbere ubuzima no gukumira indwara, yavuze ko muri iki kigo nderabuzima iyi nzu y’ababyeyi ariyo nzu yambere ihabaye yemewe na Minisiteri y’ibuzima, yanashimiye abafatanyabikorwa b’Akarere babafashije kuyibona.
Yagize ati” Niyo nzu yonyine ihabonetse bwa mbere yujuje ibisabwa na Minisiteri y’Ubuzima, aho kubyariza wahageraga ukibaza uko babikora, turashima umufatanyabikorwa Enabel wadufashije kubona iriya nyubako n’ibikoresho by’ibanze”.
- Advertisement -
Ikigo Nderabuzima cya Mibirizi inyubako gikoreramo zari iz’ikigo cy’ishuri kizimazemo imyaka 5, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka nazo zizavugururwa.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi