Muhanga: Hatashywe icumbi rya Mwarimu ryatwaye arenga miliyoni 100 Frw

Ubwo hizihizwaga umunsi wo Kwibohora Ku nshuro ya 29, Inzego zitandukanye n’abarezi batashye icumbi rya Mwarimu, ryuzuye ritwaye Milioni zirenga 100 y’u Rwanda.

Abarimu 25 bigisha muri GS ya Horezo, bamaze kubakirwa amacumbi

Icumbi rya Mwarimu riherereye mu Mudugudu wa HOREZO mu Kagari ka Ruhango Umurenge wa Rongi.

Abarimu 25 bigisha muri GS ya Horezo bubakiwe icumbi bavuga ko byabagoraga kubona aho bakodesha, cyangwa basembera kubera ko inzu zo mu Mudugudu zubakiwe abavanye mu manegeka kandi bose bazuzuye.

Dusenge Theoneste umwe mu Barimu bigisha kuri iki Kigo cya GS Horezo, avuga ko hari bamwe muri bagenzi babo, bagowe no kubona icumbi mbere, bituma basezera akazi bajya gukorera ahandi.

Ati “Mbere yuko twubakirwa amacumbi, twajyaga gucumbika mu baturage ahantu hatabaga hameze neza gutegura amasomo bikatugora.”

Dusenge akavuga ko kubona icumbi ari bimwe mu rugendo rwo kwibohora akavuga ko ubu iki kibazo gikemutse kuko bigiye kubafasha kunoza akazi bakora.

Umuyobozi wa GS Horezo, Barayavuga Jean Paul avuga ko abatarabona icumbi muri bo bazacumbikirwa na bagenzi babo kuko benshi ari ingaragu.

Ati “Twasabye Ubuyobozi ko abasigaye bazubakirwa ubushobozi bubonetse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko amacumbi 2 bamaze kubakira abarimu, ari muri byinshi Akarere kamaze gukora muri uru rugendo rwo kwibohora bafatiye ku byagezweho Umwaka umwe nibura.

- Advertisement -

Kayitare avuga ko mu Majyaruguru y’Akarere barimo kwegereza abahatuye Umuriro w’amashanyarazi n’imiyoboro y’amazi cyane ku nyubako zitangirwamo serivisi zihabwa abaturage.

Ati “Uyu munsi turibuka Ingabo zatanze ubuzima bwazo kugira ngo zibohore Abanyarwanda.”

Kayitare avuga ko ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye, igisigaye ari uguhangana no kwivana mu bukene.

Hon Kalinijabo Barthelemy wifatanije n’abaturage kwizihiza uyu munsi, avuga ko abatuye muri ibi bice bya Ndiza batagomba kwibagirwa kuva intambara yo kubohora i Gihugu no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi byarangira.

Yavuze ko aribwo bwa mbere Umukuru w’Igihugu yikubiranye inshuro 2 azanywe no gusura abaturage kuva u Rwanda rwabaho.

Ati “Ku nshuro ya mbere yaraje aha abaturage Ibitaro n’Ishuri ry’Imyuga ubwa kabri yaje gutaha uyu Mudugudu wa HOREZO.”

Icumbi rya Mwarimu batashye uyu munsi rije ryiyongera ku rindi Akarere kubakiye abarimu, ayo yombi akaba yuzuye atwaye Miliyoni zirenga 200 y’uRwanda.

Abayobozi batandukanye bafungura iri cumbi
Abaturage b’i HOREZO bitabiriye Ibirori byo Kwibohora Ku nshuro ya 29
Depite Kalinijabo Barthelemy avuga ko abatuye mu bice bya Ndiza bafitanye igihango na Perezida Kagame
Mayor wa Muhanga Kayitare Jacqueline asobanurira Inzego ikibazo abarimu bari bafite cyo kubura icumbi.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.