Nyagatare: Umupaka mushya wa Rwempasha watangiye gukora

Umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe ku mugaragaro ukaba uzajya ukora iminsi yose kandi wakira abantu neza.

Umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga wafunguwe ku mugaragaro

Ibiro by’abinjira n’abasohoka byatangaje ko kuva kuri uyu wa 05 Nyakanga 2023, u Rwanda rwafunguye umupaka mushya wa Rwempasha uruhuza n’Igihugu cya Uganda.

Ni umupaka wiyongereye kuri ibiri yari isanzwe ihuza u Rwanda na Uganda irimo Gatuna na Kagitumba iherereye mu Karere ka Nyagatare na Kabale muri Uganda.

Hari kandi umupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru na Kisolo muri Uganda.

Ibiro by’abinjira n’abasohoka byagize biti ” Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka mu gihugu buramenyesha abantu bose ko umupaka mushya Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare, ufunguwe ku bantu bose kuva uyu munsi, taliki ya 05 Nyakanga 2023.”

Uyu mupaka mushya witezweho koroshya ingendo z’abaturage hagati y’u Rwanda na Uganda by’umwihariko imihanda ikaba imeze neza.

Uyu mupaka uzongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Uganda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW