Ikamyo ifite ibirango byo muri Congo, CGO 5959 AC 22 yateje impanuka amagare yari ayiturutse imbere agonga abantu batatu muri bo umugore umwe yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Nyakanga, 2023 saa tanu z’amanywa (11h00 a.m) mu murenge wa Ruharambuga, ho mu karere ka Nyamasheke, mu ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje ko iyi mpanuka yabaye.
Yatangarije UMUSEKE ko yatewe n’uko iyo kamyo yagize ikibazo tekinike gushyiramo vitesi bikanga, igwa mu muhanda, irawufunga itera amagare yari imbere yayo gukora impanuka yahitanye umugore.
Ati “Impanuka yabaye imodoka y’ikamyo ifite ibirango by’inkongomani yavaga Tanzania yerekeza Congo, yageze mu muhanda bashyizemo vitesi zanga kujyamo, igwa mu muhanda irawufunga, nta muntu yagonze, amagare yari ayiturutse imbere niyo yagonze abantu batatu, umugore umwe ajya mu bitaro agezeyo yitaba Imana”.
Ntiharashira icyumweru UMUSEKE tubagejeho indi nkuru y’impanuka yabereye mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, aho ikamyo yagonze imodoka yari itwaye abageni igahitana abantu babiri.
MUHIRE Donatien
Umuseke.rw/ I Nyamasheke.