Hateguwe ibirori biherekeje igitaramo ndangamuco ‘I Nyanza Twataramye’

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Mayor Ntazinda yijeje abazitabira igitaramo "I Nyanza Twataramye" kuzaryoherwa
Mu ntangiriro z’ukwezi Kanama mu  mwaka wa 2023, Akarere ka Nyanza kateguye ibirori iminsi 3 yikurikiranya harimo igitaramo ndangamuco cya “I Nyanza Twataramye”.
Mayor Ntazinda yijeje abazitabira igitaramo “I Nyanza Twataramye” kuzaryoherwa

 

Buri mwaka mu karere ka Nyanza gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako gasanzwe gategura kakanashyira mu bikorwa igitaramo “I Nyanza Twataramye” muri uyu mwaka wa 2023 akarere ka Nyanza kateguye ibirori iminsi itatu y’ikurikiranya taliki kuva ku wa 04-06 Kanama 2023.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023, Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko aka karere kateguye impera z’icyumweru zishyushye mu karere ayoboye.
Yagize ati“Ku munsi w’umuganura taliki 04 Kanama 2023 tuzihiza uwo munsi ariko ku mugoroba tugire igitaramo kimaze kuba ubukombe “I Nyanza Twataramye” ku nshuro ya 9 kuko twatangiye kugira kiriya gitaramo mu mwaka wa 2014.”
Mu mwaka wa 2022 igitaramo “I Nyanza Twataramye” kitabiriwe n’abaturage benshi ariko kimwe cya kabiri cy’abakitabiriye ntibabashije kwemererwa kwinjira mu Rukari cyari cyabereye ahubwo basubiyeyo batabonye icyabazanye.
Mayor Ntazinda avuga ko kuba hari abaturage basubijweyo bitabashimishije gusa ubu hafashwe ingamba kuko babonaga aho bari bakoreye icyo gitaramo ari hato bigendanye n’abakitabiriye, kuri ubu iki gitaramo kizabera muri sitade ya Nyanza ho hanini hisanzuye kuburyo nta mbogamizi bazagira.
Akarere ka Nyanza kategura igitaramo “I Nyanza Twataramye” bishimangira ko kariya karere ari igicumbi cy’umuco koko, aho icy’uyu mwaka wa 2023 hazumvikana ibihangano bitandukanye birimo imbyino, indirimbo, amazina y’inka n’ibindi.
Muri iki gitaramo “I Nyanza Twataramye” hitezwemo abahanzi batandukanye barimo Jules Sentore n’itorero rye, Nyiranyamibwa Souzan n’itorero Urugangazi, itorero Indejuru n’abandi.
Uretse kandi igitaramo “I Nyanza Twataramye” Kizaba taliki ya 04 Kanama 2023, taliki ya 05 Kanama 2023 hazaba isiganwa ry’amagare  rizaturuka i Kigali kugeza i Nyanza naho taliki ya 06 Kanama 2023 hazaba isiganwa ry’amagare rizazenguruka mu mujyi wa Nyanza.
Umuhanzi Jules Sentore mu bazataramira abanyenyanza

 

Theogene NSHIMIYIMANA & Muhizi Elisee
UMUSEKE.RW i Nyanza