Nyanza: Umugore akurikiranyweho kwihekura

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Amapingu

Umugore wari umaze iminsi ine abyaye umwana, bivugwa ko yacunze abantu batamubona ajugunya umwana we mu musarani.

Amapingu

Byabaye mu gitondo cyo ku wa 14 Nyakanga, 2023 mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Muyira mu kagari ka Gati, mu mudugudu wa Kinyoni abaturage bakavuga ko yacunze batamubona ajugunya umwana we mu musarani w’umuturanyi we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko mu gitondo habonetse umurambo w’uruhinja bigaragara ko rumazemo iminsi kuko wari waratangiye kwangirika.

Yagize ati “Nyiruwo musarani yumvise ufite umunuko ukabije ajya kureba anafata icyemezo cyo kuwusenya, niko kubonamo umurambo w’umwana w’uruhinja.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko ubuyobozi bwashakishije  amakuru nyuma yo gushakisha ibimenyetso mu baturage, basanga nyakwigendera yarabyawe n’umugore witwa YANKURIJE Alphonsine w’imyaka 21 y’amavuko, bikavugwa ko na we yabyiyemereye ko yamutaye mu musarani ku mpamvu atatangaje.

Nta mugabo afite kandi si ubwa mbere abyaye, kuko afite umwana w’umukobwa ufite imyaka ine y’amavuko, hariya mu murenge wa Muyira ahaba acumbitse.

UMUSEKE wamenye amakuru ko ukekwaho buriya bugizi bwa nabi akomoka mu Karere ka Huye, mu  murenge wa Kigoma akagari ka Nyabisindu, mu mudugudu wa Busoro.

Acumbikiwe kuri sitasiyo ya Muyira. Nyakwigendera yavutse ku wa Mbere tariki ya 10/07/2023.

RIB n’inzego z’umutekano zatangiye iperereza .

- Advertisement -

Ubuyobozi bw’umurenge busaba abagore kwirinda kwihekura uretse no kuba ari ubugome ari n’ibyaha biremereye bihanwa n’amategeko.

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza