Perezida Abdel Fattah yaganiriye na Abiy Ahmed  wa Ethiopia

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi na Minisitiri w’intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed, ,baganire uburyo bahagarika  ntambara yo muri Sudani ndetse n’ibijyanye n’urugomero rwa Nili, nk’uko ibiro bya perezida  wa Misiri byabitangaje.

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi na Minisitiri w’intebe wa Ethiopie, Abiy Ahmed bagiranye ibiganiro

Ni ibiganiro  byabaye ku mugoroba wo kuwa wa gatatu, tariki ya 12 Nyakanga 2023, bibera  i Cairo mu Misiri.

Abiy yageze i Cairo yitabiriye inama yiga ku ntambara iri muri Sudani ,  iteganijwe gufungura ku wa kane.

Muri iyi nama ibihugu bigomba kuganira uburyo bwo guhagarika intambara imaze  amezi atatu hagati y’ingabo za Sudani n’iz’umutwe w’abasirikare biyise Rapid Support Forces bayobowe na Gen Mohamed Hamdan “Hemedti” Dagalo.

Icyakora ibiro bya perezida wa Misiri ntabwo byatangaje icyavuye mu biganiro byahuje abakuru b’ibihgu byombi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru National mu ntangiriro z’iki cyumweru avuga ko ibihugu byombi byaganira uko byabyaza umusaruro urugomero rwo muri Ethiopia, Grand Ethiopian Renaissance rugiye kubakwa.

Ethiopia n’ibihugu bya Misiri na Sudani byaherukaga kugirana ibiganiro ku rugomero muri Mata 2021 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni ibiganiro byabanje gukomwa mu nkokora n’impamvu zitandukanye.

Ukudahuza kwaje ubwo Ethiopia  yangaga icyifuzo cya Misiri na Sudani  cyo kwemerera abahagarariye Amerika, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Banki y’isi kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Afurika mu gukemura amakimbirane yari amaze imyaka icumi.

- Advertisement -

Misiri yizeye ko ukubakwa kurwo rugomero bizagabanya gusaranganya amazi ava mu mugezi wa Nili , guhanga imirimo ibihumbi y’ubuhinzi no kuganya itumbagira ry’ibiciro rikomeje kwigaragaza.

Misiri na Sudani byifuza ko Ethiopia yakwinjira muri ubwo bufatanye bwo kubaka urugomero,ruzuzura rutwaye agera kuri miliyari 5$, rukazubakwa ku muhora w’umugezi wa Nil,hafi kilometer 20 uvuye ku mupaka wa sudani.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW