RBC yasobanuye impamvu yatangiye gukingira Imbasa abana batarengeje imyaka 7

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abana bahabwa igitonyanga ntabwo ari ukubatera urushinge

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyasobanuye impamvu kiri gukingira Imbasa abana batarengeje imyaka irindwi y’amavuko.

Abana bahabwa igitonyanga ntabwo ari ukubatera urushinge

Mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gukingira Imbasa abana batarengeje imyaka irindwi y’amavuko. Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango Mpuzamahanga wita ku bana, UNICEF ivuga ko igikorwa cyo gukingira indwara y’Imbasa kiri gukorwa kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bafite imyaka irindwi y’amavuko.

Sibomana Hassan umukozi muri RBC avuga ko bariya bana hari amahirwe batabonye, ati “Impamvu twita kuri bariya bana gusa ni uko kuva 2015 kugeza 2023 abavutse muri kiriya gihe batagize amahirwe yo guhabwa urukingo rubakingira ubwoko bw’Imbasa bwa kabiri kuko kuva muri 2015 ubwoko bwa kabiri bw’Imbasa bwari bwaravanweho, niyo mpamvu turi kubaha amahirwe yo gukingirwa  kugira ngo bagire ubudahangarwa mu gukumira udukoko twose twaterwa n’Imbasa.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari kumwe n’abajyanama b’ubuzima berekeje mu rugo kwa Charlotte Mukamukiza utuye mu mudugudu wa Nyamagana A, mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ari naho hatangirijwe igikorwa cyo gukingira  indwara y’Imbasa ku rwego rw’igihugu.

Mukamukiza Charlotte afite umwana utaruzuza umwaka avutse, ni we wakingiwe n’umujyanama w’ubuzima wabihuguriwe. Uyu mubyeyi yumvikana nk’ufite amakuru ku ndwara y’Imbasa, akemeza ko yishimiye kuba umwana we ahawe urukingo ruzatuma agira ubudahangarwa.

Yagize ati “Imbasa ni indwara kandi igira ingaruka ku wo yafashe akaba yakurizamo ubumuga, cyangwa no gupfa twishimiye ko umwana wacu akingiwe agahabwa urukingo, akagira ubudahangarwa, ubu hehe n’ibyo bibazo byose by’Imbasa.”

Mu Rwanda nta cyorezo cy’Imbasa gihari ariko hagomba gufatwa ingamba zo kwirinda harimo gukingira abana

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko mu Rwanda nta ndwara y’Imbasa yari yahagaraga, gusa yagaragaye mu bihugu bituranyi nk’u Burundi, Congo n’ahandi bityo u Rwanda na rwo rugomba kugira impungenge ko ishobora kuhagaragara.

Rosette Nahimana umukozi wa OMS mu Rwanda yagize ati “Dufate ingamba zo gukingira Imbasa. Nta muti igira ariko urukingo rwayo rurakora, kandi impamvu mu Rwanda tudafite Imbasa ni uko rwakoze ibishoboka hakabaho gukingira.”

Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice avuga ko bo nubwo icyorezo kitaragera mu Rwanda, ariko niyo cyaza cyasanga hari icyakozwe.

- Advertisement -

Yagize ati “Uku gukingira bizadufasha ko abana bacu bakomeza kurindwa nubwo nta cyorezo kiri mu gihugu, ariko nubwo cyaza kizasanga abana bacu barakingiwe nta kibazo bahura nacyo.”

Guverineri Kayitesi akomeza avuga ko igikorwa cyo gukingira bari kugifatanya n’abajyanama b’ubuzima kuko muri bo haba harimo ushinzwe gukurikirana by’umwihariko abana, bityo bakomeza gusaba ababyeyi ko mu gihe bageze  mu rugo abana ntibakajye babura.

Indwara y’Imbasa ubusanzwe uwo yafashe bimugiraho ingaruka zitandukanye zirimo nko kurwara Paralize bikaba byanamuviramo urupfu n’ibindi.

Igikorwa cyo gukingira indwara y’Imbasa kizamara iminsi itanu mu gihugu hose, hakaba hari gahunda yo gukingira abana barenga miliyoni ebyiri. Si inshinge baterwa ahubwo ni udutonyanga bahabwa.

Abajyanama b’Ubuzima ni bo bari gukora iki gikorwa

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW