RIB yafatiye mu cyuho “abarimu barimo gukuriramo inda umunyeshuri”

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Imodoka RIB itwaramo abakekwaho ibyaha

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri “Prefet de discipline” na bamwe mu barimu batawe muri yombi bakekwaho gusambanya umunyeshuri bigisha bakamutera inda.

Imodoka RIB itwaramo abakekwaho ibyaha

Mu masaha y’umugoroba ku wa 12 Nyakanga, 2023 RIB ifatanyije na Polisi yafatiye mu cyuho umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe imyitwarire “Prefet des discipline” n’abarimu batatu bari gukuriramo inda umunyeshuri bigishaga mu kigo cya “Saint Trinite de Nyanza”.

Iki kigo kiri mu murenge wa Kigoma, mu karere ka Nyanza nk’uko Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry  yabibwiye UMUSEKE.

Yagize ati “Bikekwa ko iyo nda yayitewe n’umwe muri bariya batawe muri yombi.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko bariya batawe muri yombi bafatiwe mu nzu y’umwe muri bo ari naho bivugwa ko uriya munyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko yari ari.

Uriya munyeshuri kandi yafashwe amaze kunywa imiti ikuramo inda.

Abatawe muri yombi ni Mugabo w’imyaka 34 y’amavuko akaba ari “Prefet de discipline”, n’abarimu batatu, Sibomana  w’imyaka 29 y’amavuko, Aduhire w’imyaka 20 y’amavuko na Mugisha w’imyaka 24 y’amavuko.

Bifatiwe mu mudugudu wa Butansinda, mu kagari ka Butansinda, mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza.

Umunyeshuri bikekwa ko yasambanyijwe n’umwe muri bariya batawe muri yombi, yajyanwe ku bitaro ngo yitabweho n’abaganga, naho abakekwa icyaha bafungiwe kuri sitasiyo ya Ruhango.

- Advertisement -

RIB ivuga ko ikomeje iperereza.

WAREBA VIDEO IGEZWEHO KURI UMUSEKE TV

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza