Rich One na Social Mula bakebuye abagore bokamwe n’irari-VIDEO

Umuhanzi Rich One ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoranye indirimbo na Social Mula ihwitura abagore bayoborwa n’irari.

Rich One na Social Mula bahuriye mu ndirimbo “Mama Kaliza”

Ni indirimbo yitwa “Mama Kaliza” aba bahanzi bagaragaza ishusho y’umugore utita ku muryango bikagira ingaruka ku bana.

Rich One avuga ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyatanzwe na Producer Laser Beat usanzwe utunganya ibihangano bye.

Yagize ati “Ambwira y’uko nakorana indirimbo na Social Mula mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano yanjye kandi nanjye numvise ari igitekerezo cyiza kuko Social n’umuhanzi mwiza unakunzwe.”

Avuga ko hirya no hino bimaze gufata indi ntera aho abagore benshi basigaye basiga abana mu ngo bakajya kuryoshya mu tubyiniro.

Usibye kujya guceza mu tubari tugezweho ngo hari abagore bisangira abagabo bafite imitungo nk’uko babigaragaza muri iyi ndirimbo.

Mama Kaliza n’iyo ndirimbo yabanjirije izikubiye kuri album ya mbere Rich One yatangiye gukorera amashusho.

Umuhanzi Rich One ubarizwa muri USA asanzwe afite izindi ndirimbo zirimo iyo yakoranye n’umuraperi Ish Kevin uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Reba hano indirimbo Mama Kaliza by Rich One ft Social Mula

- Advertisement -

Social Mula ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda no mu Karere
Rich One avuga ko yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri album ye ya mbere

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW