Umurenge wa Runda wegukanye umwanya wa mbere mu isuku mu Majyepfo-AMAFOTO

Ni ibihembo Polisi yahaye Inzego z’Ibanze kuva ku rwego rw’Akarere,  Imirenge n’Utugari twahize  abandi mu Isuku no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu muryango.
Minisitiri w’Ibidukikije Mujawamariya Jeanne D’Arc ashyikiriza Imodoka Gitifu w’Umurenge wa Runda

Muri ayo marushanwa Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, ho mu Ntara y’Amajyepfo ukaba waje ku mwanya wa mbere muri gahunda y’ishyirwa mu bikorwa ubukangurambaga bwo gutoza abaturage umuco w’Isuku ndetse no guhangana n’igwingira rikunze kugaragara kuri imwe mu miryango.

 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel avuga ko mu kugenzura abubahirije izi gahunda zombi, basanze mu Mirenge  101 igize Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo, Umurenge wa Runda waresheje uyu muhigo ku rugero rwiza.

 

Yagize ati “Iyi ni imwe muri gahunda y’ibikorwa byahariwe Polisi igamije gushyira ingufu mu gukangurira abaturage kurushaho kugira isuku n’isukura umuco bakabitoza abana babyara.”

 

SP Habiyaremye avuga ko hari icyobo kinini cyari hafi y’umuhanda mugari wa Kaburimbo ugana Kamuhanda muri uyu Murenge wa Runda basibye, ubu abageni bakaba bashobora kuhifotoreza kuko hari ubusitani bwiza  bitandukanye nuko mbere hari hameze kuko hari indiri y’abajura bambura abaturage.

 

Uyu Muvugizi wa Polisi, akavuga ko guhemba ababikoze neza, ari ukugira ngo abasigaye bagire ishyaka ryo gukomeza uyu muco wo kunoza isuku no kurwanya igwingira mu muryango.

- Advertisement -

 

Yagize ati “Akarere ka Muhanga twasanze kaza ku isonga mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda ku rwego rw’Uturere 8 two muri iyi Ntara.”

 

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wahawe igikombe, avuga ko bishimiye uyu mwanya  kubera ko ubushakashatsi bwakozwe umwaka ushize bwagaragaje ko Akarere kavuye ku mwanya wa 31%  mu birebana n’abafite umubare w’abana bagwingiye bakaba bageze ku 19%.

 

Ati “Intambwe twateye yatanze Umusaruro kandi biduhaye imbaraga zo gukora birenzeho.”

 

Meya Kayitare avuga ko kugira ngo iyi mibare y’abana bagwingiye igabanuke kuri uru rugero, bahinze imirima y’imboga mu duce dutandukanye.

 

Kayitare avuga kandi ko mu isuku bagiye bibanda mihanda yo mu Mujyi, mu cyaro n’ahantu hakunze guhurira abantu benshi  nko mu bigo by’amashuri, kwa Muganga no mu byumba abantu bararamo.

 

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc wari Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa cyo gutanga ibihembo, avuga ko isuku n’isukura ijyana no kubungabunga ibidukikije kuko bituma abaturage barushaho kumenya akamaro ibidukikije bibafitiye bakamenya n’ingaruka bigira ku bantu babyangiza.

 

Ati “Turashimira Polisi y’Igihugu kuko yafashe iya mbere muri ubu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage  kurinda ibidukikije.”

 

Cyakora mu minsi mike ishize, hari amakuru yakomeje gucicikana ko Umurenge wa Rugendabari ariwo wahize indi Mirenge mu bijyanye n’Isuku, isukura ndetse banawushimira gahunda nziza bamaze kugeraho yo guhinga imboga mu Midugudu yose yo muri uwo Murenge.

 

SP Habiyaremye avuga ko itsinda ry’abayobozi batandukanye ariryo ryagennye ibihembo rishingiye kubyo buri Mirenge wahize indi, risanga Umurenge wa Runda ariwo wa mbere.

 

Imodoka Polisi yahaye Umurenge wa Runda ifite agaciro ka Miliyoni 26 z’uRwanda mu gihe Imirenge 7 yahize indi yahawe moto naho Utugari 8 buri kamwe gahabwa Miliyoni imwe y’u Rwanda.

Moto 7 zahawe Imirenge yahize indi mu Ntara y’Amajyepfo
Umurenge wa Runda wahawe Imodoka wahize indi muri gahunda yo kunoza isuku n’Isukura
Guverineri Kayitesi Alice ashyikiriza igikombe Mayor Kayitare Jacqueline uyobora Muhanga
Gitifu Ndayisaba Egide Pierre wahawe imodoka avuga ko ari ishema ry’abaturage
Utugari 8 two mu Ntara y’Amajyepfo buri kamwe Miliyoni imwe

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Majyepfo