RUBAVU: Abacungamari bakora mu bigo binyuranye bahuguwe ku buryo bwo kurwanya abakoresha amafaranga binyuranije n’amategeko, mu buryo buzwi nka ‘Money Laundering ‘kuko bidindiza ubukungu bw’igihugu.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu bayasoje ku Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yitabiriwe n’abayobozi b’icungamari baturutse mu bigo bitandukanye birimo ibya Leta n’ibyigenga.
Umwizerwa Angelique akorera ikigo cyitwa Chancen International, ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko yungukiye byinshi muri aya mahugurwa, kuko ikigo akorera gikoresha inkunga ziva hanze, bityo akaba agiye kuba maso akamenya byimbitse aho ayo mafaranga aturuka.
Yagize ati “Aya mahugurwa yamfashije cyane, nungutse uburyo bwo gukurikirana imikoreshereze n’inkomoko y’amafaranga dukoresha aturuka hanze y’igihugu, tutabaye maso hashbora kuziramo abakoresha amafaranga y’uburiganya bigateza ibibazo ikigo cyacu n’igihugu muri rusange.”
Samuel Kiragu uzobereye iby’abakoresha amafaranga mu buriganya, ahugura yavuze ko mu Rwanda iki kibazo gihari, ariko ngo kiri ku rwego rumwe n’ibindi bihugu byo mu Karere.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye abantu batabaye maso cyateza ibibazo bikomeye by’ubukungu, kandi ababikora bagenda biga amayeri umunsi ku munsi”.
Yakomeje avuga ko uburyo bwo kurwanya ubu bugizi bwa nabi, ari ukumenya amakuru y’ibibera ku Isi no gushyiraho gahunda z’ikoranabuhanga zikumira aba bagizi ba nabi.
Ati “Birasaba ko n’abakora mu icungamari bagira ubumenyi buhanitse bwo kurwanya ibi bikorwa”.
Ubu buryo butemewe bwo gukoresha amafaranga mu buriganya, n’ubwo hatagaragajwe imibare y’uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda, ni ikibazo kiri ku isi yose.
- Advertisement -
Bimwe mu bibazo byaturuka ku gukoresha amafaranga y’uburiganya, abashinzwe kugenzura imari batabaye maso ngo bamenye aho ayo yaturutse n’ingano yayo, byateza igihugu ihungabana ry’ubukungu, no guta agaciro k’ifaranga.
Abacungamari basabwe gukomeza kwihugura ku buryo buhoraho bw’ikoranabuhanga, bikazabafasha gutahura amayeri abakoresha amafaranga y’uburiganya bakoresha .
Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR) ni rwo rwatanze ari mahugurwa.
MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW I Rubavu.