Ikipe irimo akajagari! André Landeut yavuze kuri Kiyovu

Uwari umutoza wa Kiyovu Sports ukomoka mu Bubiligi, Alain-André Landeut yanyomoje amakuru avuga ko yaba yaravuye muri iyi kipe yirukanwe ahamya ko ari we wahisemo gutandukana na yo biciye mu bwumvikane, ariko ahamya ko itamuhaye agaciro akwiye ndetse ko kubera akajagari kayirimo bizagora ubuyobozi kugera ku ntego ya bwo.

Alain-André Landeut yashinje Kiyovu kugira akajagari

Muri Nyakanga 2022, ni bwo ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka itatu umutoza Alain-André Landeut wari uvuye muri DCMP yo muri Répubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe uwari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yabwiye abanyamakuru ko badakwiye kwikanga kuko ahubwo ikipe yifuzaga kumusinyisha amasezerano y’myaka itanu kubera ubuhanga bamubonyeho.

Yagize ati “Sinzi impamvu mwatunguwe no kuba yasinye imyaka itatu. Ubundi twe twifuzaga ko yadusinyira imyaka itanu ariko aranga. Uburyo bwo gutandukana burahari kandi nta ruhande rubangamiwe.”

Gusa nta bwo byatinze kuko uyu mutoza waje yambikwa ibishura byarangiye yambariye ubucocero aho yari yambariye inkindi kuko ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Gasogi United umukino ubanza wa shampiyona, yahise ahagarikwa ikipe ihabwa Mateso Jean de Dieu.

Nyuma y’amabwiriza ya Ferwafa avuga ko ikipe ikina mu cyiciro cya Mbere igomba kuba itozwa n’umutoza ufite ibyangombwa bya Licence A cg B CAF, uyu Mubiligi yagaruwe ku ntebe y’abatoza ariko mu bitabo gusa kuko nta cyemezo na kimwe yashoboraga gufata.

Ikipe ubwo yari isoje umwaka w’imikino 2022/2023 igasoreza ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona ikanabona umwanya wa Kane mu gikombe cy’Amahoro, yatangiye gutandukana na bamwe mu bakinnyi ba yo ndetse n’abatoza barimo Mateso Jean de Dieu na Seydou Dabo ukomoka muri Mali.

Mu kiganiro cyihariye yahaye UMUSEKE, uyu Mubiligi w’imyaka 45, yahakanye ko ikipe yamwirukanye ahubwo avuga ko bitewe n’uko Kiyovu yafashe abakozi ba yo muri uyu mwaka 2022-2023, benshi bifuje kuyisohokamo nawe arimo.

Ati “Reka nguhe amakuru. Ninjye wifuje gusesa amasezerano. Ninjye wifuje gusohoka muri Kiyovu si bo bifuje kunyirukana nk’uko biri kuvugwa. Sinifuza gukomezanya na Kiyovu. Ngaho ubabaze ibaruwa inyirukana niba koko banyirukanye.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Kiyovu ni ikipe irimo akajagari kenshi. Abenshi bifuje gusesa amasezerano. N’abayasoje bamwe ntibifuje kuhaguma.”

Yongeyeho ati “Igihari ni uko abayobozi bari gusenya ikipe ya bo nziza. Iyo ubabwiye uti mureke abamenyi ba ruhago bakore akazi, bavuga ko nta kinyabupfura ugira ndetse usuzugura.”

Ibi uyu mutoza avuga, biraza byiyongera ku bwo Riyaad Nordien wayikiniraga, aherutse kuvuga ko nanubu agifitiwe imishahara y’amezi abiri ndetse ko yari agifite amasezerano ariko bitewe n’uko ubuyobozi bwamubwiye ko nta mikoro ahagije bufite, yahisemo kuguma iwa bo muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yaherukaga kuganira na UMUSEKE, yemeje ko we na Kiyovu Sports batandukanye biciye mu bwumvikane ariko bititwa kwirukanwa.

Ati “Twatandukanye mu bwumvikane. Nta cyo bamfitiye. Ikindi gice cy’umushahara, bazakimpa vuba ku gihe twumvikanye.”

Abajijwe niba atekereza kuba yazagaruka gukorera mu Rwanda, Landeut yasubije ari Igihugu yakunze cyane kandi yakwishimira gukoreramo.

Ati “Nabonye benshi bakomeje kunganiriza mu Bihugu bitandukanye. Ariko nshyize imbere u Rwanda. Ndashaka kwerekana uwari Alain-André Landeut mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Ndifuza kwereka Abanyarwanda icyo nshoboye kuko hari abanshidikanyijeho. Hari amakipe yo muri Afurika no muri Koweit anyifuza ariko ndashaka kuzasubiza abanshidikanyijeho.”

Kiyovu Sports yatangiye shampiyona, inganya na Muhazi United 0-0. Umukino wa Kabiri wa shampiyona, izawukina na AS Kigali yiganjemo abakinnyi bashya. Urucaca rwabaye urwa Kabiri muri shampiyona y’umwaka w’imikino ushize.

Alain-André Landeut yatoje amakipe arimo DC Motema Pembe, Berkum Chelse, CIK na Kaloum. Amakuru avuga ko uyu Mubiligi ukomoka muri Congo, aherutse gutemberera mu Bwongereza aho yari yagiye mu biruhuko ariko akaba yarasubiye aho umuryango we utuye, Congo.

Aba bombi bamaze gutandukana na Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW