Imodoka ya Vice Mayor yishe umuntu wari utwaye moto

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Imodoka ya Vice Mayor Economic w'akarere ka Huye,polisi ivuga ko nyakwigendera yarafite umuvuduko mwinshi arayigonga

Nyanza: Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko habaye impanuka yahitanye umumotari wagonze imodoka ya Vice Mayor.

Imodoka ya Vice Mayor Economic w’akarere ka Huye,polisi ivuga ko nyakwigendera yarafite umuvuduko mwinshi arayigonga

Byabereye mu mudugudu wa Nyanza, mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ahagana i saa cyenda z’igicamunsi.

Polisi ikorera mu ntara y’Amajyepfo ivuga ko imodoka yagonganye na moto, aho moto iri mu bwoko bwa Victor ifite ibirango RD680N itwawe na Bizimana Theoneste wavaga ku Bigega yerekeza muri gare ya Nyanza.

Amakuru avuga ko utwaye moto yagonganye n’imodoka iri mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAD606W itwawe n’umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kamana Andre we yavaga mu muhanda wa gare ya Nyanza yerekeza ku Bigega.

Uwari utwaye moto yahise apfa. UMUSEKE wageze ahabereye iyi mpanuka usanga abaturage mu muhanda, Polisi, inzego bwite za leta harimo n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme.

Ababonye iyo mpanuka bavuze uko byagenze. Umwe yagize ati “Impanuka ibaye mu bintu bitunguranye, gusa umumotari yirukankaga cyane kuko yagiye gukata biramunanira ahita akubita imodoka y’umushoferi birangira yinjiye mu ipine y’imodoka.”

Undi nawe yagize ati “Umumotari imodoka yari yayirenze ariko ku bw’ibyago birangira agiye mu ipine.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye UMUSEKE ko impanuka yatewe n’umumotari wari ufite umuvuduko mwinshi.

Yagize ati “Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma, uwari utwaye imodoka arahari kuko ikosa ryakozwe n’umumotari, uw’imodoka we nta ruhare yabigizemo we ari hanze gusa umugenzi wari utwawe n’umumotari we yakomeretse byoroheje.”

- Advertisement -

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko nyakwigendera yavukaga mu murenge wa Muyira w’akarere ka Nyanza, naho nyiri imodoka ni umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Andre Kamana, Polisi ivuga ko uyu muyobozi nta kosa afite.

Umuhanda Bigega-Mu mujyi wa Nyanza niho habereye impanuka

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza