Javanix yashyize hanze EP ikoze Kinyafurika-YUMVE

Irankunda Javan umaze kumenyekana nka Javanix yashyize hanze Extended Play [EP] yise ‘Zamani’ igizwe n’indirimbo eshanu zifite umwihariko wo kuba zikozwe mu mwimerere w’injyana Nyafurika mu buryo bugezweho.
Irankunda Javan uzwi mu muziki nka Javanix yashyize hanze EP nshya

 

Iyi EP yakozwe n’abatunganya umuziki mu Rwanda barimo Logic Hit It, Beat Killer ndetse na Herbert Skills usanzwe uzwi ku ruhando Mpuzamahanga.
Uyu Herbert Skills ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza yatunganyije indirimbo nyinshi ziganjemo iz’ibyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba.
Javanix yabwiye UMUSEKE ko indirimbo ‘Zamani’ yitiriwe iyi EP yakozwe mu buryo bwo kwibutsa Abanyafurika ubuzima babagamo mu myaka yatambutse.
Ivuga ku bucuruzi bwo kugurana ibintu, gusabana, ubutwari, gutabarana ndetse no kugabirana nta mbereka.
Hariho iyitwa ‘Kwa Nyagasani’ ikubiyemo ubutumwa bw’umubyeyi ku mwana we amwibutsa ko kugira urukundo no kutihenura ari akabando kazamufasha kuramba neza ku Isi yuzuyemo inzangano n’ibindi.
Iyi EP iriho indirimbo yise ‘Inyambo’ ifite inkuru yitsa ku gushimira Imana yafashije umusore mu buzima bugoye kugera ateye imbere, agasaba umugeni mwiza cyane akamukwa inka z’inyambo.
Ni indirimbo ifite umwihariko wo kuba yumvikanamo igicurangisho gishya cyahimbwe na Producer Logic Hit It cyiswe “Gato Instrument.”
Zamani EP iriho kandi indirimbo Javanix yise ‘Ibare’ ndetse n’indirimbo y’ubukwe yise ‘Rongora’ yumvikanamo no guha gasopo rubanda bagenzwa no gusenya ingo zitekanye.
Uyu musore avuga ko batangiye gufata amashusho ya zimwe muri izi ndirimbo, ku buryo mu minsi ya vuba nayo yaba yagiye hanze abantu bagatangira kuyabona.
Kanda Hano Wumve ‘Zamani Ep’ ya Javanix
https://youtu.be/9JISKVXwdmc
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW