Nyagahene yagarutse muri filime yamagana ibiyobyabwenge-YIREBE

Umukinnyi wa filime nyarwanda wamenyekanye nka Nyagahene agasa n’uburiwe irengero mu ruhando rwa Sinema biturutse ku businzi bukabije yaje gukizwa, ari gukina muri filime ‘Umuturanyi mubi’ yamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Nyagahene akina ari umupolisi uhanganye n’abakoresha ibiyobyabwenge

Ni filime yatangiye gukorwa nyuma y’ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bugaragaza ko byibuze urubyiruko 56,1% rwasomye ku nzoga naho 9,3% bagasoma ku rumogi.

Emmy Twahirwa, umwe mu bagize igitekerezo cy’ikorwa ry’iyi filime ikoze mu buryo bw’uruhererekane “Series” yabwiye UMUSEKE ko gukorana na Nyagahene babyitezeho umusaruro ushimishije kuko ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite muri uyu mwuga.

Yagize ati ” Nyagahene tumwitezeho umusaruro munini kuko yabayeho igihe kinini akoresha ibiyobyabwenge none ubu yarakijijwe, ubu akina nk’umupolisi ahangana n’abakoresha ibiyobyabwenge.”

Avuga ko iyi filime kandi irimo abandi bubatse izina muri sinema nyarwanda nk’uzwi nka ‘Shitani’ muri Maitre Nzovu n’umukobwa witwa Vicky.

Twahirwa avuga ko “Ari ingenzi kwereka abanyarwanda amanyanga akoreshwa mu icuzwa ry’urumogi kugira ngo bashyire hamwe imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ryarwo ryiganje mu bakiri bato.”

“Umuturanyi mubi series” itambuka ku muyoboro wa Youtube witwa “Umutako Tv Show” umaze gushyirwaho Series eshatu.

Reba hano filime ‘Umuturanyi mubi’

- Advertisement -
Vicky uzwi nka ‘Miss Gisiment’ nawe akina muri iyi filime irimo Nyagahene
Emmy Twahirwa avuga ko kugorana na Nyagahene bizatanga umusaruro ushimishije

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW