Perezida Kagame yongeye guha umugisha ibikorwa bya Masai Ujiri mu Rwanda

Ari kumwe n’umuyobozi wa Toronto Raptors, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo ku bikorwaremezo bigiye kubakwa na Masai Ujiri biri mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ku nyubako za Masai Ujiri i Kigali

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Kanama 2023, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwaremezo by’umushoramari Masai Ujiri “Zaria Court Kigali”, i Remera ahahoze hakorera RBC, ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro.

Ni ibikorwaremezo byiganjemo ibibuga by’imikino na Hoteli, i Remera ahahoze hakorera RBC.

Icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo cyiswe “Zaria Court Kigali”, bikomoka ku gace ka Zaria muri Nigeria, ahakuriye umushoramari wo muri Canada akaba n’Umuyobozi wa Giants of Africa na Toronto Raptors, Masai Ujiri.

Zaria Court Kigali, ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.

Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri ku bikorwa bitandukanye akomeje gukora mu Rwanda, avuga ko ari “umukozi” ndetse ibintu byose ashaka abigeraho, uretse kimwe cyamunaniye, guhindura Umukuru w’Igihugu umufana wa Toronto Raptors abereye umuyobozi.

Ati “Masai ni umukozi kandi ikimenyetso ni ikiduteranyirije hano. Ibintu byose arabishoboye, ariko icyamunaniye ni ukumpindura nkafana ikipe ayobora ya Toronto Raptors. Gusa, naravuze nti niba ntacyo bitwaye gufana amakipe abiri, ndongeraho Toronto, ariko ikipe ya mbere yanjye mfana ni Golden State Warriors.”

Yavuze ko kandi kubona ibikorwaremezo nk’ibi mu Rwanda bizafasha kuzamura siporo n’ibindi bikorwa muri Afurika afatiye urugero ku buryo bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika baza i Kigali bahakura intego yo kubaka inzu z’imyidagaduro zimeze nka BK Arena.

Ati “Gusa, turishimira ko twashoboye gukorana, hari ibyinshi byagezweho harimo n’iyi Zaria Court n’ibindi biyikikije. Ntabwo bigarukira hano, bizagera hirya no hino mu Rwanda, mu Karere no ku Mugabane [wa Afurika]. Masai yavuze uburyo twahuriye muri Toronto ubwo yari yantumiye ku mukino wa [NBA] All-Star bikavamo igitekerezo cyo kubaka Arena [BK]. Benshi mu bayobozi bo muri Afurika badusuye hano, bahavanye igikerezo cyo kubaka Arena n’iziyirenze.”

- Advertisement -

Yakomeje ati “Turizeza ko nk’igihugu tuzakora ibishoboka byose. Kukugira nk’umufatanyabikorwa bizadufasha kugera ku rwego dushaka kugeraho harimo no kubona impano kandi ntibizahagarara.”

Mu ijambo rye, Masai Ujiri yashimiye abantu n’inzego zitandukanye zifite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga mugari, avuga ko siporo ikwiye kurenga uko ifatwa ku Mugabane wa Afurika, ikareberwa mu ndorerwamo y’amarushanwa n’ubukungu.

Ati “Ni umwanya wuje ibyishimo kuba twiyizera nk’Abanyafurika. Dukwiye kurekeraho kureba siporo nk’umwanya wo kuruhuka kuri uyu Mugabane, ahubwo nk’umwanya wo kurushwana no kuzamura ubukungu bwacu. Usanga Afurika ifite impano gusa, kuki tutakwishamo n’ibikorwaremezo bidufasha kugera ku byo twifuza? Turashaka guha amahirwe urwo rubyiruko rwacu.”

Zaria Court izubakwa i Remera, hafi ya Stade Amahoro hahoze hakorerwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ahangana na hegitari 2,4. Ubwo butaka Masai Ujiri yabuhawe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2021.

Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka “Kigali Sports Hub” karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.

Biteganyijwe ko kizatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n’ubukerarugendo ubwo kizaba gitangiye ibikorwa byacyo muri Gashyantare 2025 mu gihe imirimo yo kucyubaka iteganyijwe kurangira mu Ugushyingo 2024.

Uyu mushinga ni wo wa mbere wa “Zaria Court” kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobywa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.

Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.

Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi. ‘Contineurs’ zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n’abagore n’urubyiruko rwihangira imirimo.

Binyuze mu Muryango Giants of Africa, Masai Ujiri, ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy’i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashywe ku wa 13 Kanama 2023 n’icya Club Rafiki cyavuguruwe. Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n’icya Handball ndetse n’ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n’i Huye.

Kuri ubu, Giants of Africa ikorera mu bihugu 17 bya Afurika birimo n’u Rwanda. Kuva mu 2021, uyu muryango ufite gahunda ya “Built-In” yo kubaka ibibuga 100 bya Basketball ndetse kugeza ubu ibyuzuye ni 26 muri Kenya, Tanzania, Nigeria, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sénégal na Somalia.

Masai Ujiri yavukiye mu Bwongereza mu Mujyi wa Bournemouth mu 1970, gusa ubwo yari yujuje imyaka ibiri, we n’umuryango we bagiye gutura mu gace ka Zaria muri Nigeria. Se akomoka muri Leta ya Delta mu gihe Nyina akomoka mu gihugu cya Kenya.

Perezida Paul Kagame yashimiye Masai Ujiri ukomeje kuba inshuti y’u Rwanda
Masai Ujiri amaze kuba inshuti y’u Rwanda
Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri bamaze kugirana umubano wihariye
Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Mbere
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, bari muri uyu muhango

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW