Rusizi: Abigabiza amashyamba bashaka inkwi bihanangirijwe

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Abanya Rusizi baguze gaz ku bwinshi
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwagiriye inama abaturage baca mu rihumye bakangiza amashyamba bitwaje gushaka inkwi zo gucanisha, basabwa kugura imbabura zibungabunga ibidukikije.
Ni imbabura bagenewe na leta y’u Rwanda kuri nkunganire aho ikiciro cya mbere cyunganirwa 90%,icya kabiri 70% naho icya gatatu 45%.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwabitangaje nyuma yo gutangiza itangwa ry’aya mashyiga akora ku buryo burondereza ibicanwa.
Abanya Rusizi bo mu byiciro biciriritse nyuma yo kugura Imbabura bavuze imyato leta y’u Rwanda kubera nkunganire.
Uwimana Kizito wo mu murenge wa Gihundwe ufite umuryango w’abantu 3 avuga ko kuba aguze ishyiga rya Gaze kuri make bigiye kumufasha kwizigamira amafaranga, ashima leta kubwa nkunganire.
Ati’’Nka njye nkoresha hagati y’ibihumbi 15 na 20 ubu bigiye kumfasha mu buryo bwo kwizigama n’imihumekere kuko Gaz naguze nta myotsi kandi bizajya byihutisha n’umwanya twatakazaga.”
Hategekimana Jean avuga ko gaz igiye kumufasha kubw’umwanya batakakazaga bafatisha no kubungabunga amashamba n’umwuka mwiza.
Ati’’Natekeshaga inkwi n’amakara kandi byarahenze kuburyo nakoreshaga ibihumbi 20 kuri ubu bigiye kutworohera kuko kenshi twakererwaga umugore arimo gufatisha ndetse n’amafaranga agiye kugabanuka.”
Karera Issa umukozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu, EDCL, mu gashami gashinzwe ingufu z’ibicanishwa avuga ko imbabura zemewe ari izigabanya 50% by’ibicanwa, asaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko leta yashoyemo nkunganire ku gipimo cyo hejuru.
Ati’’Ku nkwi n’amakara amashyiga dutanga ni amashyiga arondereza ibicanwa ku kigero cya 50 kw’ijana hari narenzaho no kuri gaze n’amashyanyarazi twemera naho arondereza ibyo bicanishwa’’.
Akomeza avuga ko ‘’uhereye muri 2021 dufite intego yo kuzaba twamaze guha ingo ibihumbi magana atanu aya mashyiga muri 2026 ubu tumaze guha ingo zingana n’ibihumbi ijana,ndasaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko nkunganire ya leta iri hejuru kuko ibyo umuturage asabwa ni bike ugereranije n’igiciro aho ikiciro cya mbere cyunganirwa 90%,icya kabiri 70% naho icya gatatu 45%’’.
Dr Kibiriga Anicet, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, ashima Leta yashyizeho gahunda yo kugoboka abaturage bahabwa aya mashyiga kuri Nkunganire kuko biza gufasha akarere kari kabangamiwe n’abigabizaga amashyamba bakayangiza bashaka ibicanwa.
“Twari dufite Imirenge itagira amashyamba ariko babonye uburyo bwa gazi buboroheye, n’ahari amashyamba wasangaga baduca mu rihumye bakayangiza bashaka inkwi, bacanisha mu mashyiga asanzwe atarondereza ibicanwa ariko icyo kirakemutse abaturage bagiye kurushaho kugira ubuzima bwiza, icyo tubasaba ni ukubyaza umusaruro amahirwe bahawe no gufata neza amashyiga kugira abagirire akamaro.”
Muri gahunda ya Guvernoma y’imyaka irindwi y’impinduka zo kwihutisha amajyambere y’ubukungu (NST1), biteganyijwe ko Abaturarwanda bazashishikarizwa kwitabira gukoresha ingufu zidahumanya zirimo gaz, biogas, ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba n’ubundi buryo butangiza ibidukikije.
Ibyo bigamije kugabanya ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mashyamba, bikazagabanuka kugeza nibura ku rugero rwa 42% mu 2024 bivuye kuri 83% muri 2011 na 79.9% muri 2018.
Leta y’u Rwanda kandi yanashyigikiye imishinga yo gukoresha ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi.
Babanje gusobanurirwa ibyiza byo gukoresha gaz
Abanya Rusizi baguze gaz ku bwinshi

 

MUKWAYA OLVIER / UMUSEKE.RW