Umurambo w’umukobwa utaramenyekana imyirondoro watoraguwe mu gikari cy’inzu z’ubucuruzi mu Mudugudu wa Rushakamba, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamembe bwabwiye UMUSEKE ko amakuru yamenyekanye nyuma y’uko umwe mu bacuruzi yumvise umwuka utari mwiza yajya kureba agasanga ni umurambo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko bakimara kumenyeshwa ayo makuru, ahagana saa mbiri z’ijoro zo ku wa 31 Nyakanga 2023 bahageze bahasanga uwo murambo.
Yagize ati “Ni mu gikari mu mazu y’ubucuruzi, umwe mu bacuruzi yasabye agafunguzo yinjiyeyo yumva umwuka utari mwiza ahasanga umurambo, aratabaza RIB na Polisi tuhageze dusanga n’umurambo w’umuntu w’umukobwa nta myirondoro ye turamenya.”
Gitifu Iyakaremye yavuze ko abishe uriya mukobwa babikoranye ubugome kuko bahise bafata umurambo we bawuzingira mu mufuka.
Ati “Umaze iminsi nk’itatu yishwe, hanzuwe ko hatumwaho abafite bya bimenyetso bya gihanga bapime hamenyekane amakuru yisumbuye.”
Yavuze ko n’ubwo hakiri urujijo ku bishe nyakwigendera hari abantu babiri barimo umuzamu n’uwatanze amakuru bamaze gutabwa muri yombi aho bari gukorwaho iperereza.
Yasabye abaturage gukorana bya hafi n’inzego zubuyobozi ndetse n’umutekano by’umwihariko buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we.
MUHIRE DONATIEN / UMUSEKE.RW i Rusizi