Umugabo yafatiwe mu buriri bwa mugenzi we akizwa n’amaguru

Umugabo wo mu Karere ka Ruhango yafatiye mu buriri umugabo mu genzi we aryamanye n’umugore we,  uwo mugabo wari wagiye mu kw’abandi akizwa n’amaguru.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

 

Ibi byabaye  mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 22 Kanama 2023, mu Murenge wa Mbuye, AKarere ka Ruhango, ubwo nyiri urugo yari yagiye kurushakira imibereho.

Amakuru avuga ko umwana wabo yabonye rwahanye “inkoyoyo” ajya guhuruza se ngo atabare kuko urugo rwe rwatewe.

Umugabo ngo yatabaye bwangu ajya iwe, asanga umugore we ari kumuca inyuma. Umugabo wari wateye urugo yashatse uko akiza amagara ye, abyuka yiruka nta mwambaro yiyambitse!

Imyenda ye ngo yitwaye mu ntoki nk’uko bivugwa na nyiri urugo.

Uyu mugabo yabwiye BTN TV ko yafashe umugore we amuca inyuma kubera umujinya, ngo yafashe icyemezo cyo kumusenda agasanga uwo bari baryamye.

Ati “Umugore wanjye namufashe asambana, umwana w’iwanjye yansanze hano kazi (Kubaka), aza arira. Ndamubaza nti  ese ko uri kurira urijijwe n’iki? Ati ‘Papa mama musanze ku buriri asambana.’ Ubwo nahise niruka, njya kureba icyo kibazo nagiye kwinjira mu marembo, mbona umugabo arirukanse, n’imyenda ayifite mu ntoki.”

Umugore na we yiyemerera ko yafashwe aca inyuma umugabo, ariko ko yabitewe n’ubukene bwo mu rugo ndetse ko uwo bari kumwe yari yamuhaye Frw 1000.

- Advertisement -

Uvugwa ko yari yateye urugo we arabyamagana, akavuga ko nta muntu wamufashe.

Ati “Ibimvugwaho ntabwo ari byo. Umugabo we se yari kumfata nkamucika? Ubajije umuturage w’aha wambonye bavuza induru bakimpanire. Uwamfatanye imyenda abivuge.”

Umugabo ukekwa ngo si ubwa mbere avugwaho iyi myitwarire bityo abaturage bakamusabira ibihano.

Ntacyo ubuyobozi bwabivuzeho niba bwakiriye ikirego cy’uyu mugabo bivugwa ko yaciwe inyuma.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW